Uzinjire mu gisirikare: Kate Bashabe yamanuts... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje ko yishimye cyane kubasha kumanuka mu kirere ku butumburuke  bureshya na kirometero hafi enye.

Yagize ati: 'Nasimbutse ahantu harehare mu mateka yanjye hareshya na metero ibihumbi 3.9 [13,000feet] hejuru y'ikirwa cya Palm Jumeirah byari agatangaza.'

Muri aya mashusho, agaragara ari kumwe n'umugabo, bakinjira mu ndege yamara gutumbagira bakamanukana uwa babiri.

Nyuma y'amasegonda atari macye ni bwo bafungura umutaka bakabasha kumanuka neza mu kirere, Kate agaragaza ibyishimo byinshi.

Bamaze kugera hasi, uwo musore abaza Kate niba yishimye, undi na we akamubwira ko byari akataraboneka.

Kate ahamiriza uyu musore ko ntakabuza yakongera. Agira ati:'Nakongera nkabikora inshuro ibihumbi n'ibihumbi.'

Mu minota micye amaze asangije abamukurikira, aya mashusho akomeje gutangwaho ibitekerezo ubutitsa.

Umwe mu bayavuzeho witwa Pamfila yagize ati:b'Ahubwo uzinjire mu gisirikare, tinyuka urashoboye.'

N'abandi benshi bagaragaza ko ari ubutwari budasanzwe, bamurata amashimwe ko afite umuhate wo kumenya byinshi.

Kate Bashabe ni umwe mu bashabitsi bakomeye ndetse ari mu bari n'abategarugori ba mbere mu Rwanda batunze agatubutse.

Amashusho ya Kate Bashabe asimbukira mu mutaka mu buryo butunguranye bwatumye abamukurikira bahamya ko nta bwoba agira. Yasangije abamukurikira ibihe byiza akomeje kugirira i DubaiAri mu bari n'abategarugori bahagaze neza mu RwandaAkurikirwa n'abantu batari benshi ku mbuga nkoranyambaga



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122758/uzinjire-mu-gisirikare-kate-bashabe-yamanutse-mu-kirere-kuri-metero-ibihumbi-39-video-122758.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)