Yafunzwe azira kurasa igitsina cy'umugabo wakundanaga n'umugore batandukanye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugabo yarenzwe no gufuhira uwahoze ari umukunzi we byatumye afata imbunda arasa igitsina cy'umusore warimo gutereta uyu mukobwa batandukanye agikuraho.

Uyu mugabo yari yishimye cyane ubwo yabwiraga abapolisi uburyo yarashe igitsina cy'uyu mugenzi we wari mu rukundo n'uyu wahoze ari 'umukunzi we.

Mu ijoro ryo ku wa kane, Bunteurm Oonkaew, w'imyaka 37, yari yasinze ari kumwe n'umukunzi we,hanyuma afatwa n'umujinya mwinshi maze yinjira mu rugo rw'uwahoze ari umugore we i Chumphon, mu majyepfo ya Thailand.

Uyu yakinguye urugi rw'urugo rw'abandi,hanyuma atunga imbunda Bwana Somchai Sakoolchai w'imyaka 40,wamusimbuye muri urwo rugo maze amurasa igitsina, nubwo avuga ko byari impanuka.

Uwahoze ari umugore we Ubonrat, ufite imyaka 35, yahise ahamagara abapolisi bata muri yombi Bwana Bunteurm, ugurisha amatike ya tombola.

Nubwo yabwiye abapolisi ko imbunda ye yarashe by'impanuka,uyu mugabo arafunzwe akekwaho gushaka kwica.

Aramutse ahamwe n'icyaha cyo gushaka kwica, Bunteurm ashobora guhanishwa igifungo cy'imyaka 15.

Somchai yajyanywe mu bitaro agifite ubwenge, ariko igitsina cye cyakomeretse cyane ku buryo abaganga batinya ko kitazongera gukora.

Bunteurm yasekaga ubwo yabwiraga abapolisi ati: 'Mvuye ku kazi,nanyweye inzoga mu cyumba ndi kumwe n'umukunzi wanjye mbere yo kubyuka mfata imbunda nabikaga mu kabati.

Nanyuze hafi y'urugo rw'uwahoze ari umugore wanjye ndahagarara kugira ngo muvugishe,ariko nari mfite imbunda mu ntoki maze nkora ku mbarutso by'impanuka.

Imbunda yarashe isasu rikubita hagati y'amaguru ya Somchai, ariko sinashakaga kubikora.

'Nagize ubwoba nuko mpisha imbunda mu mwenda...maze mfunga umuryango w'icyumba kugeza abapolisi bahageze.'

Uwahoze ari umugore wa Bunteurm witwa Ubonrat yabwiye polisi ko yabyaranye abana babiri n'uyu wahoze ari umugabo we - umuhungu w'imyaka 15 n'umukobwa w'imyaka icyenda.

Icyakora, Ubonrat yavuze ko uyu wahoze ari umukunzi we yananiwe kwakira gatanya yabo yatanzwe mu myaka itandatu ishize.

Yavuze ko Bunteurm yakinguye urugi rw'inzu ye,maze atera hejuru ati 'Ari he [uyu mukunzi we mushya]?'

Uyu mugabo wari urakaye yatunze imbunda ku kibero cya mugenzi we nyuma amurasa igitsina.

Imbangukiragutabara yajyanye uyu mugabo mu bitaro, aho ameze neza ariko igitsina cye cyangiritse.

Ubonrat yagize ati: 'Nabwiye abapolisi uko byagenze. Uwahoze ari umugabo wanjye yarashe umukunzi wanjye. Ntabwo byari impanuka.

'Ndasenga ngo amere neza. Ni mwiza kuri njye.

Sinitaye ku kuba igitsina cye kitagikora. Abaganga bavuze ko yarashwe kandi ko kitazakora. "

Polisi yavuze ko uyu mugabo yafunzwe kandi ari guhatwa ibibazo kuri iki cyaha cyo kwangiza imyanya y'ibanga ya mugenzi we no gutunga imbunda mu buryo butemewe.

Uyu mugabo yemeye ko yarashe mugenzi we ariko ngo by'impanuka gusa polisi yabyamaganiye kure.Uyu nahamwa n'icyaha azakatirwa imyaka 15.



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/yarashe-igitsina-cy-umugabo-wakundanaga-n-uumugore-batandukanye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)