Yannick Mukunzi n'ikipe ye baguye munsi y'urugo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uko Imana yabwiye Mose ko igihugu cy'i Kanani azakirebesha amaso ariko atazagikandagizamo ikirenge, ni byo byabaye kuri Yannick Mukunzi na Sandvikens IF ubwo barebaga icyiciro cya kabiri ariko kukigeramo bikanga.

Sandvikens IF ya Yannick Mukunzi umaze umwaka adakina kubera imvune, yasoje shampiyona batsinda Forward 3-1 ku Cyumweru tariki ya 6 Ugushyingo 2022.

Iyi kipe ikaba yarasoje ku mwanya wa kabiri n'amanota 65, ikaba yaragombaga gukina umukino wa kamarampaka kugira ngo irebe ko yazamuka mu cyiciro cya kabiri. Gefle ni yo yatsindiye kuzamuka mu cyiciro cya kabiri kuko yasoje ku mwanya wa mbere n'amanota 70.

Sandvikens IF ikaba yarahuye na Örgryte yarimo irwana no kureba uburyo itamanuka mu cyiciro cya gatatu.

Umukino ubanza wakiriwe na Sandvikens, ntabwo byayigekendekeye neza kuko yatsinzwe 2-0.

Iyi kipe yagiye mu mukino wo kwishyura ikora iyo bwabaga ndetse iza kuwutsinda 3-2 biba 4-3 mu mikino yombi ibura amahirwe yo kuzamuka mu cyiciro cya kabiri.

Bivuze ko Yannick Mukunzi umaze imyaka 3 muri iyi kipe akaba aheruka no kuyongerera amasezerano, umwaka utaha azaba agikina mu cyiciro cya gatatu muri Sweden.

Yannick Mukunzi na Sandvikens IF bananiwe kuzamuka mu cyiciro cya kabiri



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/yannick-mukunzi-n-ikipe-ye-baguye-munsi-y-urugo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)