Abahanga mu by'amateka bo mu Bufaransa bari mu Rwanda, aho baje guhugura abakozi ba Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (Minubumwe ) ndetse n'abafatanyabikorwa bayo ku bijyanye no kubungabunga inzibutso n'ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Muri aya mahugurwa y'iminsi ibiri yatangiye tariki 20 Ukuboza 2022, Abakozi ba Minubumwe ndetse n'abafatanyabikorwa bayo bazahugurwa no ku ikoranabuhanga ryo kubika  impapuro za gacaca ndetse n'izindi zizingatiye amateka ya jenoside, ku buryo zimara igihe kirekire zitangiritse.
Minisitiri wa Minubumwe, Dr. Jean Damascène BIZIMANA, yavuzeko bafitanye amasezerano y'imyaka itatu n'aba bahanga mu  by'amateka, akaba yizeye ko iyi mikoranire izarushaho kongera ubumenyi bw'abakozi ba Minisiteri ayoboye.
Yagize ati 'Kwiga ni ikintu kidahagarara, abakozi ba Minubumwe benshi ni bashya ku buryo bakeneye ubumenyi ku bijyanye no kubungabunga amateka bakeneye ubumenyi ku bijyanye no kubungabunga inzibutso [â¦] aba bashakashatsi rero b'abanyamahanga b'inzobere nicyo kinini baduha.'
Umunyamateka w'Umufaransa, Stéphane Audoin-Rouzeau, yacyeje intambwe u Rwanda rwateye mu bijyanye no kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kwibuka abo yahitanye no kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge.
Yakomeje avuga ko mu myaka ishize, u Rwanda rwakoze byinshi mu kubika no kubungabunga ibimenyetso by'amateka ya jenoside.
Aba banyamateka bo mu Bufaransa barimo n'abakora ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abayahudi ruri i Paris ruzwi nka 'Le Mémorial de la Shoah' bafitanye amasezerano y'imikoranire na Minubumwe y'imyaka itatu, bikaba byitezwe ko azarangira yongereye ubumenyi abakozi b'iyi Minisiteri mu bijyanye no kubungabunga ku buryo burambye kandi bugezweho, ibimenyetso n'amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi.
Â
The post Abakozi ba Minubumwe bahuguwe ku bijyanye no kubungabunga amateka ya jenoside ku buryo burambye -Video appeared first on IRIBA NEWS.