Inzego z'umutekano zari ziteguye kubungabunga umutekano w'abari kwitabira ibi birori, ku rundi ruhande ubuyobozi bwa Romantic Garden butegura aho bibera, ariko abitabiriye batashye batabonye ibyabajyanye.
Ni ibintu byatumye abafana bataha bijujuta, icyakora ubuyobozi bwa Romantic Garden buhamya ko nta ruhare bwabigizemo.
Mu kiganiro na Igihe, Ubuyobozi bwa Romantic Garden bwavuze ko bwababajwe n'ibyabaye buhamya ko atari byo bari biteze. Baboneyeho kandi umwanya wo kwisegura ku bakiriya babo n'abandi babagana.
Bati 'Ntabwo twari twiteze ko bigenda uko byagenze, byatubabaje! hari abaje batugana basanga ibyo babwiwe ntibyabaye kuko umuhanzi ataje, tubiseguyeho cyane.'
Ku rundi ruhande ibya Diamond bikomeje kugorana kuko bigeze ku manywa y'umunsi afiteho igitaramo nta makuru avuga ko agera i Kigali arasohoka.
Nyuma y'uko Diamond ananiwe kugera i Kigali ku munsi watangajwe, impungenge z'uko atakibashije gutaramira i Kigali zongeye kuzamuka.
Buri wese mu bakurikiranira hafi ibya muzika ari kwibaza ikiri kujya imbere, hibazwa niba uyu muhanzi akije i Kigali mu gitaramo yagombaga gukorera muri BK Arena ku wa 23 Ukuboza 2022 ariko igisubizo kiri kugorana.
Andi makuru ahari avuga ko abatumiye uyu muhanzi bari muri Tanzania ahari kubera ibiganiro byamaze kurenga gutaramira i Kigali ahubwo hibazwa ikiri bukurikire nyuma y'uko uyu muhanzi yaba atakitabiriye igitaramo yatumiwemo.