Abo muri RNC bariye karungu nyuma y'uko Kayumba Nyamwasa atorotse inama yari kubarizwamo iby'amafaranga yariye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kubona Kayumba Nyamwasa yongera gutaba abambari be mu nama byatutumbije icyuka kibi n'umwiryane muri RNC, igisa n'ishyaka yashinze agamije kurya amafaranga y'Abanyarwanda barindagiriye mu mahanga, ku buryo hari n'abari kuvuga ko Kayumba ashobora kuba ashaka kwigarukira mu Rwanda batabizi.

Mu nama yabaye  mu kwezi gushize k'Ugushyingo 2022 mu buryo bw'amashusho, Kayumba Nyamwasa yaraje asuhuza abagize RNC bo mu bice bitandukanye by'Isi bari batumiwe, ariko yahise ata abambari be mu nama ngo kuko yari afite ibibazo mu ikoranabuhanga.

Andi makuru yizewe Rushyashya yamenye, ni uko nta ngingo zo kuganirwaho zari zagaragajwe mu gutangira iyi nama. Hari uwabaciye ruhinganyumye abwira Kayumba ko hacuzwe umugambi wo kuza kumufatirana bakamubaza iby'amafaranga yariye.

Ubwo inama yatangiraga, yaraje arabasuhuza, ababwira ko Atari bwifatanye nabo muri iyo nama kubera ikibazo cy'ikoranabuhanga mu itumanaho.

Nyuma yo gutahura ko yatinye kubazwa iby'uko ubufaranga bwabo abuguguna ntagire icyo afasha iyi ngirwashyaka, RNC, bamutereye icyizere bashingiye ku kuba akomeje no kwigwizaho imitungo ayikuye mu misanzu batanga nyuma yo kwikamura imitsi.

Inda nini n'ubusambo  byanatumye Kayumba Nyamwasa ava mu Rwanda ntiyigeze abifasha hasi. Icyakora kuri iyi nshuro imyivumbagatanyo ifashe indi ntera muri RNC, abayisohokamo bariyongera, ku buryo ishobora no gusenyuka, n'ubwo n'ubundi yacumbagiraga.

Ubusambo bwa Kayumba Nyamwasa si ubwa vuba aha. Mu rubanza rwa Calixste Sankara wahoze avugira umutwe w'inyeshyamba wa FLN, yahishuye ko hari ubwo Kayumba yahawe amafaranga yo kugura intwaro aho kubigenza atyo akiguriramo za rukururana.  Â Ã‚ 

Umwe mu bari muri iyo inama utarashatse ko umwirondoro we utangazwa, yabwiye Rushyashya ko batumva ukuntu bo nk'abanyamuryango basanzwe babashije kwitabira inama ntibagire imbogamizi izo arizo zose, nyamara shebuja Kayumba unafite ububasha ku misanzu batanga ntabashe kugumana nabo mu nama ngo kubera ibibazo by'itumanaho.

Abamaze gutahura ko Kayumba yashinze RNC agamije kubanyunyuza imitsi baritsize, bavuga ko batazongera gutanga imisanzu, hatagira igikorwa bakitandukanya na Kayumba kuri ubu bahaye akazina 'Isiha Rusahuzi'. Barashaka Kayumba bubi  na bwiza,  ngo aze asobanure aho amafaranga batanga ajya.

Ikindi cyatumye abitabiye iyi nama ya RNC babura ahazaza habo, ni Serge Ndayizeye wasezeye ku mirimo yakoraga kuri Radio Itahuka. Muri iyi nama, Serge Ndayizeye usanzwe ayobora Radio Itahuka, umuzindaro RNC inyuzamo ibinyoma biharabika u Rwanda,  nibwo yeruye avuga ko arambiwe gukorera ubusa. Mu mvugo ica amarenga ko atakomeza kwicwa n'inzara Nyamwasa yijuse imisanzu bamuha,  yavuze ko bashaka undi ukorera ubusa, niba nta mushahara ashyiriweho. Â 

Serge Ndayizeye ni mwene Ndayizeye Chrysostome wagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo yari Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi mu 1994. Ipfunwe ry'ibyo yakoze ryaburagije amahwemo umuhungu we Serge, rimujyana ku mutekamutwe  Kayumba Nyamwasa,  none biranze.

Singaye n'abavuga ko abiyita 'abanyapolitiki batavuga rumwe n'ubutegetsi', ubashyize mu ndege baje gufata ubwo butegetsi, bayirwaniramo banananiwe kugabana imyanya, igahanuka itaragera i Kigali.

Abari ku ruhembe muri iyo ngirwa'opozisiyo', ubwonko bwabo bwibereye mu gifu, abandi ni indindagire zisigaye ku ruhu inka yarariwe kera.

 

The post Abo muri RNC bariye karungu nyuma y'uko Kayumba Nyamwasa atorotse inama yari kubarizwamo iby'amafaranga yariye appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/abo-muri-rnc-bariye-karungu-nyuma-yuko-kayumba-nyamwasa-atorotse-inama-yari-kubarizwamo-ibyamafaranga-yariye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abo-muri-rnc-bariye-karungu-nyuma-yuko-kayumba-nyamwasa-atorotse-inama-yari-kubarizwamo-ibyamafaranga-yariye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)