Israel Mbonyi wakunzwe mu ndirimbo zirimo 'Umukunzi' yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, yagaragaje ko Imana yasubije gusenga kwe, nyuma y'imyaka itanu yari ishize adataramira abafana be n'abakunzi b'umuziki muri rusange.
Ni mu gitaramo gikomeye "Icyambu Live Concert" yakoze mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 25 Ukuboza 2022, cyahuriranye no kwizihiza Noheli.
Ni igitaramo cyihariye, kuko cyahujwe no kumurikira abakunzi be album ebyiri harimo album ye ya kane yise "Icyambu" yasohoye mu mpera z'umwaka ushize.
Hari kandi album ya gatatu yise 'Mbwira' yagiye hanze mu 2019. Album ye ya mbere yayise 'Number One' yagiye hanze mu 2014, iya kabiri yayise 'Intashyo' yayimuritse muri 2017 mu gitaramo yakoreye muri Camp Kigali.
Israel Mbonyi aherutse kubwira ibitangazamakuru birimo InyaRwanda, ko Album yayise 'Icyambu' mu rwego rwo kumvikanisha uko Imana yamuhamagaye.
Yavuze ati "Iki gitaramo rero ni icyo kumurika Album ebyiri icyarimwe, iyo yitwa 'Mbwira' n'iyindi yitwa 'Icyambu'."
Akomeza ati 'Icyambu rero ni ubuhamya bwanjye. Ni uburyo Imana yampamagaye, ni uburyo Imana yanganirije impamagarira kuyikorera. Niyo mpamvu album nayise 'icyambu'. Kuko nibaza ko ikubiyemo inkuru yose y'urugendo rwanjye no gukorera Imana.'
Muri iki gitaramo, Israel Mbonyi yaserutse yambaye imyenda y'ibara ry'umweru aranzika mu ndirimbo zitandukanye yagiye ashyira hanze mu bihe bitandukanye, ariko yahereye ku ndirimbo ye yise 'Icyambu' imaze kurebwa n'abantu barenga miliyoni 3.
Uyu muhanzi yageze ku rubyiniro ahagana saa mbiri z'ijoro. Ntiyigeze ava ku rubyiniro ahubwo yagiye yakira bagenzi be yatumiye muri iki gitaramo;
Barimo nka Annette Murava baririmbanye indirimbo 'Niho Nkiri', ndetse na James na Daniella baririmbanye indirimbo 'Yongeye guca akanzu'.
Israel Mbonyi aherutse kuvuga ko nta byinshi yashingiyeho mu gutumira aba bahanzi bafatanije nawe muri iki gitaramo, ahubwo yagendeye ku kuba ari abanyempano.Â
Yanavuze ariko ko yashingiye ku byo aba bahanzi bazakorana muri iki gitaramo. Ati 'Ibyo nifuza gukora bihura neza n'ibyo tuzakora mu gitaramo.'Â
Israel Mbonyi yaserutse yambaye imyenda yiganjemo ibara ry'umweru
Israel Mbonyi yakoze igitaramo gikomeye yandikiyemo amateka avuguruye, mu muziki w'indirimbo zihimbaza ImanaÂ
Kuva mu mwaka wa 2015, Israel Mbonyi ari mu muziki w'indirimbo zihimbaza ImanaÂ
Umutima wishimye wa Israel Mbonyi wamuritse album ze ebyiri mu gitaramo yise 'Icyambu Live ConcertÂ
Israel Mbonyi yifashishije abaririmbyi n'abacuranzi basanzwe bakorana mu muziki w'indirimbo ziha ikuzo ImanaÂ
Israel Mbonyi w'imyaka 30 yashimye Imana ku bwo kumuherekeza mu rugendo rwe rw'umuzikiÂ
Israel Mbonyi yasabye Imana gukiza abarwayi, no kurebana impuhwe buri weseÂ
Mu nkuru mbarankuru ye, Israel Mbonyi avuga ko yakuriye mu muryango wa Gikirisitu ariko yakijijwe ageze mu mashuri yisumbuye
Israel Mbonyi yavuze ko yavutse kandi akurira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC)
Israel Mbonyi wamamaye mu ndirimbo zirimo "Number One" yaririmbye yicurangira na gitari nk'ibisanzwe
Israel Mbonyi yavuze ko hari ijoro rimwe yaryamye Imana iramugenderera mu nzozi imwumvisha inyungu ziri mu kuyikorera
Israel Mbonyi, umunyamuziki wize ibijyanye na 'Pharmacy' akiyegurira Imana na n'ubu
Israel Mbonyi yashimye mu buryo bukomeye buri wese wamushyigikiye kuva atangiye umuziki
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ICYAMBU' YA ISRAEL MBONYI
Kanda hano urebe amafoto menshi
AMAFOTO: Sangwa Julien-INYARWANDA.COM