Umwongereza Andrew Tate, uzwi ku mbuga nkoranyambaga ndetse akaba yarakinnye umukino w'iteramakofi, yatawe muri yombi we n'umuvandimwe we Tristan, mu gitero bagabweho mu rugo n'igipolisi cya Romania, bashinjwa icuruzwa ry'abantu.Â
Andrew Tate n'umuvandimwe we Tristan bamamaye mu mukino w'iteramakofi batawe muri yombi n'igipolisi cya Romania bashinjwa icuruzwa ry'abantu
Nk'uko byatangajwe mu nyandiko y'ikinyamakuru Reuters, ubushinjacyaha bwemeje ko Andrew na Tristan bari muri bane bamaze gutabwa muri yombi, kandi ko iperereza rigikomeje.Â
Bwagize buti "Bane bakekwaho icyaha ... bashinjwa gushinga itsinda ry'ibyaha rigamije gushaka, gutuza no gukoresha abagore babahatira gukina filime z'urukozasoni (pornography) mu buryo bwo kubabyaza inyungu." ndetse bongeyeho ko "Bari kubona amafaranga menshi."
Byatangajwe ko aba bombi bari bamaze igihe bakorwaho iperereza bashinjwa gushimuta abangavu babiri bo mu gace kabo mu mujyi wa Voluntari, aribwo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu batawe muri yombi n'ubuyobozi bushinzwe iperereza ku byaha n'iterabwoba bw'i Bucharest.
Aba bavandimwe bahawe impapuro zibashinja gushinga umutwe w'abagizi ba nabi, gucuruza abantu ku rwego mpuzamahanga, no gufata ku ngufu.
Ibitangazamakuru byo muri aka gace byatangaje ko itabwa muri yombi ryakomereje ku mugore wahoze ari umupolisi, ukekwaho nawe kugira uruhare muri ubu bucuruzi.Â
Andrew n'umuvandimwe we bafatiwe mu rugo rwabo ruri mu gace ka Valuntari muri RomaniaÂ
Ubushinjacyaha bwavuze ko buzi abagore batandatu bakekwaho kuba barahohotewe n'aba bavandimwe, nyuma y'uko muri Mata ubuyobozi busanze abakobwa babiri b'abangavu, barimo n'umunyamerika umwe mu gace ka Voluntari, bagatangaza ko bafashwe bugwate n'aba Tates.
Andrew n'umuvandimwe we Tristan, babaye ibyamamare mu mukino w'iteramakofe, baza kwimukira muri Romania muri 2017.Â
Muri videwo yasibwe ku rubuga rwe rwa YouTube, Andrew Tate yavuze ko '40 ku ijana by'impamvu' yavuye mu Bwongereza yerekeza muri Romania, ari ukubera ko igipolisi cyaho kidakunze gukurikirana ibirego byo gufata ku ngufu.
Andrew yagize ati "Ntabwo ndi umuntu ufata ku ngufu, ariko nkunda igitekerezo cyo kuba nshobora gukora ibyo nshaka byose. Nkunda kwisanzura.'