'Ni uko iravuga iti umuntu ntakabe wenyine reka muremere umufasha umukwiriye' ayo ni amagambo atangiza indirimbo 'Igitego', imwe mu ndirimbo z'ubudasa uyu muhanzi asohoye mu mpera z'uyu mwaka.
Iyi ndirimbo iririmbanye umwimerere w'ijwi ry'uyu muhanzi, amashusho yayo yifashishijemo umunyarwenya Arthur Nkusi n'umugore we Miss Fiona bari mu nzu iwabo banyuzwe n'urukundo rwabo.
Usibye Arthur na Fiona kandi, muri iyi ndirimbo hagaragaramo Yannick na Christellee bamaze igihe gito barushinze, ariko bakaba bari bamaze igihe mu munyenga w'urrukundo ruhorana ibyiza.
Sibo gusa kandi kuko hagaragaramo umuhanzi Ngarambe François, wanyuzagamo agakina ubuto bwe n'umugore we mu byaranze ubusore bwabo byabereye urugero rwiza rw'abato no kurushinga rugakomera.
Ni indirimbo kandi igaragaramo Ibihame mu mbyino za Kinyarwanda, ndetse n'ibikoresho byinshi bya Kinyarwanda. Ikaba ari indirimbo ya kane iri kuri Album 'The Pleasure and Pain' intekerezo yayo ikaba yaraje kubw'urukundo.
Arthur Nkusi n'umugore we bagaragaye mu ndirimbo Igitego ya Andy
Igitego ni indirimbo yanditswe na Andy Bumuntu, ikorwa na Khrisau afatanyije na Bob pro naho amashusho yayo afatwa na Serge Girishya.
Iyi ndirimbo imaze amasaha 13 isohotse, imaze kurebwa n'ibihumbi 25,396, ikaba imaze gutangwaho ubutumwa burenga 200 bw'abayikunze, ndetse n'abagera ku bihumbi bitatu na Magana abiri bayikunze bakoresheje ikimenyetso.
Ngarambe n'umugore we bagaragaye mu ndirimbo na Andy
Andy Bumuntu yihariye umwimerere w'ijwi mu ndirimbo Igitego
Christelle na Yannick wanashinze Soho bagaragaye muri iyi ndirimbo