APR FC yanganyije na Gasogi United, Mukura VS itsinda Marines FC yuzuza imikino 5 idatsindwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo shampiyona y'u Rwanda yakomezaga ku munsi wayo wa 12, amakipe yabanjirije andi gukina ni APR FC yaraye inganyije na Gasogi United ubusa kubusa naho Marines FC yo yatsinzwe na Mukura VS ibitego 6-0.

Mu mukino wabaye kuri uyu wa gatanu wabereye kuri Sitade Umuganda mukarere ka Rubavu aho Marines FC yari iri murugo yatsinzwe ibitego 6-0 na Mukura uba umukino wa mbere muri uyu mwaka w'imikino 2022-2023 ikipe itsinzwe ibitego byinshi.

Ni ibitego byatsinzwe na Murenzi Patrick, Aboubakar Djibrin, Iradukunda Elie, Kubwimana Cédric uzwi nka Jay Polly, Kamanzi Ashraf na Ndizeye Innocent bakunda kwita Kigeme.

Gutsinda uyu mukino ku ikipe ya Mukura VS byatumye yuzuza imikino 5 idatsindwa kuko iheruka gutakaza kuri Etincelles FC ubwo hari ku itariki ya 30 Ukwakira 2022.

Mu mikino yitwayemo neza, yatsinze Musanze FC 3-2, inganya na Rayon Sports 2-2, inganya kandi na APR FC, irsinda na Rutsiro3-0.

Kugeza ubu kurutonde rwa shampiyona rw'agateganyo, ikipe ya Mukura VS iri ku mwanya wa 6 n'amanota 17.

Mu wundi mukino w'umunsi wa 12 wa shampiyona waraye ubaye ikipe ya APR FC yanganyije na Gasogi United ubusa ku bhsa ku mu mukino wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo guhera saa moya z'ijoro.

Mu nshuro zose aya makipe yombi yari amaze guhura kuva Gasogi United igeze mu kiciro cya mbere , ikipe y'ingabo z'igihugu ikaba inganyije n'iyi kipe ku ncuro yayo ya mbere kuva mu mwaka wa 2019.

Kugeza ubu APR FC iri kumwanya wa 4 n'amanota 20 ikaba izigamue umukino w'ikirarane izakina na As Kigali, naho gasogi United yo iri ku mwanya gatanu n'amanota 19.

Shampiyona y'u Rwanda ikaba iri bukomeze ku munsi wayo 12, aho ikipe ya As Kigali yakira Kiyovu Sports kuri uyu wa gatandatu, Rutsiro FC irakira Police FC kuri Sitade Umuganda naho Sunrise FC yo irakira ikipe ya Espoir FC i Nyagatare.

The post APR FC yanganyije na Gasogi United, Mukura VS itsinda Marines FC yuzuza imikino 5 idatsindwa appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/apr-fc-yanganyije-na-gasogi-united-mukura-vs-itsinda-marines-fc-yuzuza-imikino-5-idatsindwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-yanganyije-na-gasogi-united-mukura-vs-itsinda-marines-fc-yuzuza-imikino-5-idatsindwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)