APR FC yiziritse kuri Gasogi United banganya... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Wari umukino w'ihangana hagati y'amakipe yombi dore ko Gasogi United yashakaga gutsinda umukino wa mbere wayo itsinda APR FC. Ku isaha ya Saa 19:00 PM umukino wari utangiye abafana babucyereye, ariko amakipe atangira akinira mu kibuga nta kipe ishaka gushotora indi. 

Iminota 20 y'igice cya mbere umukino ntabwo wari uryoheye ijisho aho wakinirwaga mu kibuga hagati nta mahirwe afatika impande zombi zaremye. Amahirwe afatika ya mbere yabonetse kuri uyu mukino ni ayo ku munota wa 25 aho Ramadhan yahinduye umupira imbere y'izamu ashakisha Nshuti Innocent ariko akawihera umunyezamu Cuzuzo Aime Gael.

Uyu munyezamu wa Gasogi United yongeye kurokora ikipe ku munota wa 36 nyuma y'uko yakuyemo umupira yari arobwe na Nshuti Innocent nyuma yo kwisanga basigaranye.

Nshuti Innocent yongeye guhusha andi mahirwe yabazwe ku munota wa 41, ni nyuma yo guterera ishoti rikomeye mu rubuga rw'amahina ariko umupira ugakubita umutambiko w'izamu. Igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa.

APR FC yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Ramadhan, Bizimana Yannick na Nshuti Innocent bavamo hinjiramo Mugisha Gilbert, Manishimwe Djabel na Mugunga Yves.

Ishimwe Kevin aba yatsindiye Gasogi United igitego cya mbere ku munota wa 55 ariko umunyezamu Ishimwe Pierre awohereza muri koruneri itagize icyo itanga.

Ku munota wa 61, Omborenga Fitina yahinduye umupira mwiza imbere y'izamu ariko Djabel ateye mu izamu umunyezamu awukuramo.

Djabel yongeye gutera ishoti rikomeye ku munota wa 68 ariko unyura hanze gato y'izamu. Rutahizamu Maxwell ku munota wa 72 yabonye amahirwe aho yasigaye arebana n'umunyezamu Pierre Ishimwe ariko yatera mu izamu ukanyura hejuru y'izamu.

Ku munota wa 75 Niyomugabo Claude yahaye umwanya Ishimwe Christian. Ishimwe Anicet yaje gusimbura Lague, gusa izi mpinduka ntacyo zatanze kuko umukino warangiye ari ubusa ku busa. 

Undi mukino w'umunsi wa 12 wabaye, Marines yatsinzwe na Mukura VS 6-0.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123448/apr-fc-yiziritse-kuri-gasogi-united-banganya-0-0-123448.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)