AS Kigali yatsinze Kiyovu Sports ibitego 4-2 maze ihita ifata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona.
Kiyovu Sports yaherukaga gutsindwa na Gasogi United 3-1 mu mukino w'umunsi wa 11 yari yakiriye AS Kigali yaherukaga gutsinda Marines 1-0.
Kiyovu Sports yatangiranye imbaraga ishaka igitego hakiri kare maze iza no kukibona ku munota 6 gitsinzwe na Ssekisambu Erissa.
Ku munota wa 10, Ndayishimiye Thierry yatsindiye Kiyovu Sports igitego cya kabiri n'umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri yari itewe na Nordien.
AS Kigali yakomeje gushaka uko yishyura ibi bitego maze ku munota 27 Kakule Mugheni Fabrice ayitsindira igitego cya mbere ku mupira wari uvuye muri koruneri yari itewe na Nyarugabo Moise. Amakipe yagiye kuruhuka ari 2-1.
AS Kigali yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Jacques Tuyisenge, Kakule Mugheni Fabrice na Mukonya bavuyemo hinjiramo Lotin Kone Felix, Lawrence Djuma na Dusingizimana Gilbert.
Izi mpinduka zafashije AS Kigali kuko zaje kubaha igitego ku munota wa 59 gitsinzwe na Lotin Kone Felix.
Ku munota wa 64, Iradukunda Jean Bertrand yinjiye mu kibuga asimbura Ryad Nordien ku ruhande rwa Kiyovu Sports.
Ntacyo byabafishije kuko ku munota wa 70, Lotin Kone Felix yahaye umupira mwiza Tchabalala maze atsindira AS Kigali igitego cya 3.
Tchabalala yaje gushyiramo igitego cy'agashinguracumu ku munota wa 84.
Kiyovu Sports yasatiriye iminota yari isigaye ishaka kwishyura ndetse ibona amahirwe ariko ntiyayabyaza umusaruro umukino urangira 4-2.
AS Kigali yahise ifata umwanya wa mbere n'amanota 23, Rayon Sports ya kabiri ifite 22 ikaba izakina na Bugesera ejo, Kiyovu Sports ni iya 3 n'amanota 21 ni mu gihe APR FC ifite 20 inganya na Police FC.
Umunsi wa 11
Ku wa Gatanu tariki ya 2 Ukuboza 2022
Gasogi United 0-0 APR FC
Marines FC 0-6 Mukura VS
Ku wa Gatandatu tariki ya 3 Ukuboza 2022
AS Kigali 3-2 Kiyovu Sports
Sunrise FC 2-0 Espoir FC
Rutsiro FC 0-2 Police FC
Ku Cyumweru tariki ya 4 Ukuboza 2022
Musanze FC vs Rwamagana City
Rayon Sports vs Bugesera FC
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/as-kigali-yatsinze-kiyovu-sports-ifata-umwanya-wa-mbere-amafoto