Barack Obama yongeye gusangiza abamukurikira indirimbo yakunze kurusha izindi muri 2022 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Barack Hussein Obama II wabaye Perezida wa 44 wa Leta Zunze ubumwe za Amerika buri mwaka agaragaza urutonde rw'indirimbo zamunyuze, kuri ubu hagaragayeho indirimbo eshatu z'abahanzi bo muri Afurika.

Zimwe nu ndirimbo ziri kuri uru rutonde zirimo 'Last Last' ya Burna Boy, 'Rush' ya Ayra Starr na 'Calm Down' ya Rema bose bo muri Nigeria.

Mu butumwa Obama yanyujije kuri Twitter asangiza abamukurikira izi ndirimbo, yagize ati 'Buri gihe nshimishwa no kubasangiza urutonde rw'indirimbo z'umwaka. Uyu mwaka twumvise indirimbo nyinshi nziza, izi ni zimwe mu ndirimbo zanyuze muri uyu mwaka.'

Abandi bahanzi bagaragaye kuri uru rutonde barimo Beyonce, Kendrick Lamar, Rosalia, Koffee, Bad Bunny, H.E.R, Lizzo, SZA, Jazmine Sullivan n'abandi.

Uretse indirimbo Barack Obama yasangije abamukurikira filime yakunze muri uyu mwaka zirimo The Women King, Happening, Till, A Hero, After Sun, The Good Boss, Hit the road, Petite Maman n'izindi.

Yanagaragaje urutonde rw'ibitabo 13 yasomye muri uyu mwaka birimo icyitwa 'The Light we Carry' cyanditswe n'umugore we Michelle Obama.





Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/barack-obama-yongeye-gusangiza-abamukurikira-indirimbo-yakunze-kurusha-izindi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)