Basezeranyijwe na perezida wa bo imodoka yuzuye indaya nibatsinda imwe mu makipe akomeye mu Butaliyani #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwahoze ari Minisitiri w'Intebe w'u Butaliyoni, Silvio Berlusconi yatunguye benshi ubwo yasezeranyaga abakinnyi b'ikipe ye ya AC Monza mu Butaliyani ko nibaramuka batsinze imwe hagati ya Juventus na Milan AC azabazanira bisi yuzuye indaya bakishimisha.

Uyu mugabo muri 2011 wigeze gushinjwa kuryanama n'umukobwa w'indaya utarageza imyaka y'ubukure nk'uko Reuters yabitangaje, mu mashusho yakwirakiye ku mbuga nkoranyambaga, amugaragaza abwira abakinnyi b'ikipe yashinze ya AC Monza irimo ikina umwaka wa yo wa mbere mu cyiciro cya mbere mu Butaliyani ko azabazanira imodoka yuzuye indaya nibatsinda Juventus cyangwa Milan.

Yabivuze mu musangiro yagiranye n'abakinnyi ku wa Kabiri w'iki cyumweru bitegura Noheli, hakaba hari mu rwego rwo gutera imbaraga aba bakinnyi ngo bashyiremo imbagaraga batazasubira mu cyiciro cya kabiri.

Ati 'Nababwiye basore… Ubu muzakina na Milan, Juventus. Nimutsinda umwe muri ayo makipe akomeye, zazana bisi yuzuye indaya mu rwambariro.'

Ejo hashize abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Berlusconi yavuze ko atumva uburyo urwenya yatereye mu rwambariro abantu baruzengurukije bigafata intera ndende bamwe bamutuka aho yavuze ko ari nko kubura ibyo bamusebya.

Kugeza ubu iyi kipe iri ku mwanya wa 14 n'amanota 16 ni mu gihe AC Milan basabwe gutsinda ari iya 2 n'amanota 33 n'aho Juventus ikaba iya 3 n'amanota 31.

AC Monza yasezeranyijwe bisi yuzuye indaya
Silvio Berlusconi wasezeranyije abakinnyi be indaya



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/basezeranyijwe-na-perezida-wa-bo-imodoka-yuzuye-indaya-nibatsinda-imwe-mu-makipe-akomeye-mu-butaliyani

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)