Kuri uyu wa 02 Ukuboza 2022 ni bwo habaye ikiganiro n'itangazamakuru mu gutegura igitaramo gikomeye kizabera muri BK Arena kuwa 03 Ukuboza 2022.
Ku isaha ya saa 16:25 ni bwo abahanzi bategerejwe muri iki gitaramo, bari bahageze. Abo bahanzi ni Bwiza, Chissy Eazy, Kenny Sol, Bushali, Christopher Muneza na Bruce Melodie, bari bahageze.
Icyumba cyabereyemo iki kiganiro giherereye mu Kiyovu muri Hotel ya Park Inn Radisson imenyereweho kwakira ibikorwa bitandukanye birimo n'iby'imyidagaduro.
Joe Boy uri mu bakunzwe kugeza ubu ni we munyamahanga rukumbi watumiwe muri iki gitaramo. Yageze ahabereye iki kiganiro ku isaha ya 16:40.
Lucky Nzeyimana uri mu bashyushyarugamba n'abanyamakuru begezweho, ni we wari umusangiza w'amagambo.
Umuyobozi wa EAP, Mushyoma Joseph, yatangiye yakira abitabiriye ikiganiro barimo abahanzi, abaterankunga n'abandi.
Joe Boy:
Ubwo uyu muhanzi yabazwaga ku kuba afite indirimbo imwe igezweho mu bice bitandukanye by'isi, niba yumva atari nk'imbogamizi mu muziki we, yagize ati: 'Ntabwo nkora umuziki nshaka ko indirimbo zikundwa ahubwo nywukora kuko ari umuziki nkunze.'
Asezeranya abanyarwanda igitaramo cyiza akanaboneraho kugira inama abahanzi nyarwanda, ati: 'Ejo bizaba ari byiza, nazanye n'itsinda ry'abamfasha mu muziki, bizaba bimeze neza. Inama nagira abantu banjye mu Rwanda ni uko ari ikibazo cy'igihe no gukomeza gukora cyane, ubundi umuziki wanyu uzagera kure.'
Abajijwe kuri Mr Eazy n'icyo yumva yafasha umuziki nyarwanda, yagize ati: 'Mr Eazi ni kimwe na mukuru wanjye no kuba yaratumye dukorana bwa mbere ntawe uramenya, ni byiza kandi nzahora mbimwubahira. Ndumva uburyo bwo kuba nafashamo umuziki nyarwanda ari ukuba nakorana n'abahanzi ba hano.'
Bruce Melodie:
Ubwo yabazwaga ku birebana n'ibyo guha indabo Kizz Daniel, yagize ati: 'Ibijyanye na Kizz Daniel ntabwo byateguwe na Boubou nta marangamutima yarimo yarapeshe ndazimuha. Kuba atecyereza ko dushobora gukorana ni amahirwe kandi bizaba.'
Mushyoma Joseph [Boubou]
Agaruka ku kibazo cy'abavuga ko abahanzi bamwe ari bo bahora batumirwa, yagize ati: 'Iyo ufite ibikorwa ushobora kuririmba buri gihe kandi igitaramo kijyamo bamwe n'abandi bakajya mu bindi.'
Abajijwe ku buryo yakiriye irekurwa rya Prince Kid, mu bitwenge byinshi yagize ati: 'Wabonye ko nahise nseka, ukuri kwagaragaye kandi ubwo byavuye mu butabera bw'u Rwanda ni byo.'
RBC:
Uwari uhagarariye RBC [Rwanda Biomedical Center], yasobanuye impamvu yatumye bifuza gutera inkunga iki gitaramo, ati:'Twahisemo gukorera mu bitaramo muri iyi minsi turi mu bukangurambaga bwo kurwanya SIDA.'
BK Arena:
Naho BK Arena bati:'Turashima ubufatanye dufitanye na EAP yateguye iki gitaramo, ikindi ni uko hari ibikorwa byinshi kandi inyubako yamaze kubona abakiriya bifuza gukoreramo ibikorwa bitandukanye byiganjemo ibirori.
Bwiza:
Yavuze ko yiteguye cyane ati: 'Kuririmbana n'abahanzi bakuru ntibiba byoroshye ariko nakoze imyitozo kandi ndizera ko nzakora neza.'
Chrissy Eazy:
Kuba ari gutumirwa mu bitaramo byinshi, yabivuzeho ati:'Utabona ko ari umugisha kuba wabona ko turi kugaragara ahantu henshi ni urwego rwiza.'
Bushali:
Abajijwe ku ndirimbo ze zari zakuwe kuri Youtube, yagize ati: 'Ku kibazo cy'indirimbo zanjye, musubireyo mwongere muzirebe zaragarutse.'
Christopher Muneza:
Yatangaje ko biteguye cyane, agaruka ku bafana be na Bruce Melodie mu bihe bitandukanye bagiye bagaragaza guhangana, ati: 'Ni byiza ku buryo twifuza kuba turi ku ruhande tukayireba hashize. Imyaka 10 irashize ni amahoro na Bruce, kandi abafana ntibagakwiye guhangana.'
Joe Boy uri ku isonga mu bahanzi bazataramira abazitabira Kigali Fiesta ni umusore w'imyaka 25, akaba amaze igera kuri 5 atangiye umuziki by'umwuga.
Zimwe mu ndirimbo za Joe Boy zigaruriye imitima ya benshi zirimo 'Baby', 'Contour', 'Alcohool' na 'Lonely'.Boubou yatangaje ko igitaramo cya Kigali Fiesta kizaba ari LiveJoe Boy aganira na Christopher Ibyishimo byari byose kuri Bushali Chrissy Eazy yavuze ko urugendo rwari rurerure ariko ashimira Imana aho agezeKenny Sol yavuze ko adahanganye na Bruce Melodie kuko byose agezeho abikesha weIgitaramo kizabera muri BK Arena inzu y'imyidagaduro ikomeje gutanga umusaruroUwari uhagarariye BK Arena iri mu baterankunga ba Kigali Fiesta