Bugesera: Yibarutse abana 4 icyarimwe nyuma y'imyaka 15 ategereje urubyaro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umubyeyi wo mu Karere ka Bugesera yibarutse abana 4 icyarimwe nyuma y'imyaka 15 yari amaze ategereje urubyaro.

Ibi byabaye mu rukererera rwo kuri uyu wa Mbere, tariki 26 Ukuboza 2022, mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, aho uyu mugore yibarutse abakobwa babiri n'abahungu babiri.

Uyu muryango ukaba wari umaze imyaka 15 utegereje urubyaro, aho bari barivuje mu bitaro binyuranye ariko bikananirana.

Uwiragiye Marie Chantal yasamaga inda zikavamo.

Nk'uko RBA dukesha iyi nkuru yabitangaje, Uwiragiye Marie Chantal yibarutse abana hakoreshejwe uburyo bwo kubagwa, bavutse bafite hagati y'ikilo na garama 700g n'ikiro na garama 300g.

Bari barivuje mu mavuriro anyuranye harimo ayo mu Karere ka Bugesera ndetse n'ibindi bitaro bikomeye mu gihugu.

Uwiragiye Marie Chantal akaba yageneye ubutumwa indi miryango itegereje urubyaro, aho abasaba kwihangana kandi ntibacike intege.

Uyu muryango ukaba uvuga ko ubushobozi wari ufite bumaze gucyendera bitewe n'imyaka bari bamaze bivuza, bagasaba ubufasha bwo kubunganira harimo no kwishyura ibitaro n'ibizatunga abo bana.

IFOTO: yakuwe kuri Interineti si iyabo bana



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/bugesera-yibarutse-abana-4-icyarimwe-nyuma-y-imyaka-15-ategereje-urubyaro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)