Bushali yongeye guserukana umuhungu we, yerek... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu gitaramo cyiswe Kigali Fiesta Live Concert cyabaye kuri uyu wa Gatandatu muri BK Arena. Ubwo Bushali yageraga kuri stage, habanje kuzimywa amatara hazamurwa ibirimi by'umuriro mu kwakira umwami wa Kinya Trap. Yakiriwe kuri Stage ku isaha 23:54.

Yongeye kandi kuzana n'umuhungu we bari bambaye kimwe. Ubwo yageraga ku ndirimbo yise 'Bahabe' abantu babyinnye muri za mbyino zimeneyerewe za Trap. Nk'uko byari byitezwe kandi indirimbo Bushali yise 'Mukwaha' yafashije cyane abitabiriye.

Ageze ku ndirimbo nyirizina yitwa 'KinyaTrap', abafana ibyo banywaga babitereye hejuru na we aryama ku butaka ngo arusheho kubashimisha, ari nako ajyana n'umurindi w'abakunzi be batari bacye.

Uyu mugabo uri muri bacye bashobora gutigisa inzu y'imikino n'imyidagaduro ya BK Arena, indirimbo ze zirakunzwe cyane. Iyitwa 'Ni Mwebwe' iri mu zitazibagirana mu mateka ya Kigali Fiesta Live bitewe n'uburyo yatigishije bikomeye iyi nyubako.

Ku isaha ya saa 00:17 nib wo Bushali yavuye ku rubyiniro bigaragara ko abantu bagikeneye ku mwumva nubwo amasaha yari amaze gukura.

Bushali arakunzwe bikomeye!



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123474/bushali-yongeye-guserukana-umuhungu-we-yerekana-ko-bizagorana-kubona-utigisa-bk-arena-nka--123474.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)