Canada: Umunyarwanda yanditse igitabo giha umurongo abifuza kuba abasemuzi b'indimi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Sim Ngezahayo, Umunyarwanda uba muri Canada yanditse Igitabo yise 'Essentials of Career Management for Language Professionals' cyafatwa nk'igishushanyombonera ku bakora umwuga wo gusemura indimi cyangwa abifuza kubikora kinyamwuga.

Muri iki gitabo gifite page 144, Sim Ngezahano, uyobora ikigo kitwa 'Golden Lines Translation' amaze imyaka isaga 10 akora akazi ko gusemura indimi, yerekana mu buryo burambuye uko umuntu yakora neza umwuga wo gusemura indimi kuva atangiye kugeza agiye mu kiruhuko cy'izabukuru.

                                                                      Imvune z'abasemuzi

Mu kiganiro yagiranye na IRIBA NEWS, yavuze ko yandika iki gitabo yashingiye ku bunararibonye bwe.

Avuga ku mvune abasemuzi bahura nazo yagize ati 'Imvune mvuga hano ni izishingiye ku gukora cyane kuko iyo umuntu akoze cyane aravunika. Ngitangira umwuga wo gusemura guhera muri 2013, nakoraga iminsi irindwi mu cyumweru nataha ngakomeza gukorera mu rugo kuri mudasobwa. Urumva harimo imvune.'

Yakomeje ati 'Impamvu nakoraga nk'umutima navuga ko byaterwaga cyane n'impamvu 2: Iya mbere ni uko ntapangaga neza akazi kanjye, ari na yo mbogamizi nyamukuru benshi mu bakora umwuga ujyanye n'indimi bahura nayo. Nakoraga ibije ariko nta gahunda y'igihe kirekire ngenderaho. Impamvu ya kabiri ni ukutamenya guhakana kuko numvaga ko kunezeza abakiriya banjye ari byo bizatuma bankunda tukazarambana.'

Akomeza avuga ko n'ubwo uyu mwuga ubamo imvune zitandukanye harimo n' inyungu. Ati 'Iyo ukora umwuga ugenda neza urahembwa ukabona amafaranga. Ni yo nyungu nyamukuru kandi igaragarira amaso. Izindi nyungu nagiye ngarukaho mu gitabo cyanjye zirimo kwaguka mu bitekerezo, kuzuzanya n'abo mukora umwuga umwe, n'ibindi. Gusa kugira ngo akazi kagende neza bisaba kugategura no kugakora neza. Ibyo byose bikubiye mu gitabo cyanjye. "

Ku bantu bashaka gutangira umwuga wo gusemura, Sim Ngezahayo, abagira inama yo gutegura umushinga neza no kugendera kuri gahunda y'igihe kirekire. Muri iyo gahunda harimo kwiha intego no gukomeza gusuzuma aho ugeze uzigeraho kugira ngo utazatezuka.

Uwabikora gutya bikaba byamufasha kwirinda amakosa abandi bagwamo akadindiza iterambere ryabo ndetse rimwe na rimwe n'ubuzima bukazamba.

Sim Ngezahayo

Ku bashaka kugura iki gitabo ari mu Rwanda yagisanga kuri 'Kindle books' uwagishaka ngo agitunge mu ntoki yagitumiza anyuze kuri Amazon.

Igitabo 'Essentials of Career Management for Language Professionals' ni cyo gitabo cya mbere Sim Ngezahayo asohoye ariko ibyo yanditse ni byinshi, akaba ateganya gusohora igitabo cya kabiri muri 2023 n'ibindi bigakurikiraho.

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa

[email protected]

 

 

 

The post Canada: Umunyarwanda yanditse igitabo giha umurongo abifuza kuba abasemuzi b'indimi appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/12/12/canada-umunyarwanda-yanditse-igitabo-giha-umurongo-abifuza-kuba-abasemuzi-bindimi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)