Cristiano Ronaldo yasezerewe mu gikombe cy'Isi mu marira, Maroc yandika amateka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Maroc yabaye igihugu cya mbere cy'Afurika kigese muri 1/2 cy'igikombe cy'Isi, ni nyuma yo gusezerera Portugal iyitsinze 1-0 muri 1/4.

Umukino watangiye amakipe yombi akinira umukino mu kibuga hagati cyane ko abatoza bombi yaba Walid Regragui utoza Maroc na Fernando Santos utoza Portugal bari bari gukina uburyo bumwe. Bose bakinishaga ba myugariro bane, hagati abakinnyi batatu, na batatu basatira.

Ubu ni ubuyo bwatumye umukino ufunguka ndetse amakipe yose yinjirira mu mukino rimwe, ndetse batangira no gusatirana mu minota itanu ya mbere. Muri iyi minota amakipe yombi yari yamaze kubona uburyo bumwe bwashoboraga kuvamo igitego.

Portugal ni yo yabonye amahirwe ya mbere ku ikosa ryahanwe na Ruben Dias ariko João Félix ateye umupira Yassine Bounou, umunyezamu umaze kwandika amateka akomeye muri iki gikombe, awukuramo.

Maroc na yo yahise izamuka yihuta cyane ibona na koruneri yatewe na Hakim Ziyech ariko Sofyan Amrabat atera umutwe hejuru y'izamu. Nyuma y'ubu buryo Portugal yahise yiharira umukino itangira gukina igumana umupira.

Abakinnyi ba Portugal batangiye gukina umukino wo guhanahana umupira, Maroc yakinnye ubundi buryo. Mu gihe Portugal yafataga umupira, abakinnyi ba Maroc basatiraga bahitaga bagaruka hagati bakaba batanu, imbere hagasigara umwe.

Uku kuba benshi hagati kwatumaga Portugal itabona uko yinjira ikagera mu rubuga rw'amahina. Umupira wafatwaga na Maroc wose bahitaga bawohereza imbere bakabyaza umusaruro umuvuduko wa Hakim Ziyech.

Uru ruhande rwabonekagaho imipira myinshi y'imiterekano yashoboraga guteza ibibazo Portugal kuko yasaga n'aho ari yo Maroc iri gucungiraho mu gice cya mbere.

Andi mahirwe muri uyu mukino yabonetse ku munota wa 30 aho ba myugariro ba Maroc bakijije izamu nabi, umupira ujya ku kirenge cya João Félix atera ishoti mu izamu ariko ku bw'amahirwe make rica ku ruhande.

Portugal yatangiye umuvuno wo gushotera kure kuko kwinjira mu izamu bitari gukunda. Imipira yose yatangiye gufatwa na João Félix yashoteraga kure. Maroc yagumye ku buryo bwayo bwo kunyuza imipira mu mpande.

Yahya Attia Attia Allah yazamukanye umupira awuhindura mu rubuga rw'umunyezamu wa Portugal, Youssef En-Nesyri arazamuka asumba Diogo Costa atereka umupira mu rushundura.

Portugal yahise isatirana ingufu ishaka igitego cyo kwishyura byibuze mbere yo kujya mu karuhuko. Bruno Fernandes yabonye uburyo byashobokaga ko hajyamo igitego ariko umupira ukubita umutambiko w'izamu

Umukino wongeweho iminota ibiri kuri iki gice ariko amakipe yombi ajya kuruhuka Maroc ifite igitego 1-0. Igihe cy'akaruhuko cyarangiye amakipe yombi agaruka mu kibuga.

Portugal ntiyategereje ko umukino ugera kure, yahise ishyira mu kibuga Cristiano Ronaldo umaze kumenyera kubanza hanze asimbura Ruben Neves, naho João Cancelo asimbura Raphael Guerreiro.

Ronaldo akijya mu kibuga Portugal nayo yatangiye kuva hagati itangira kunyuza imipira ku mpande zakinagaho Bernardo Silva na João Félix, batanga imipira yo hejuru igaruka mu rubuga rw'amahina rwarimo Ronalo ufatanyije na Goncalo Ramos.

Maroc yacitse intege mu kibuga ubwo Romain Saiss wayifashaga cyane mu bwugarizi yavunikaga hakajya mu kibuga Achraf Dari. Umutoza Walid Regragui yahise yongera imbaraga mu bwugarizi akura mu kibuga Selim Amallah wakinaga hagati ashyiramo Selim Amallah wugarira.

Iyi minota Portugal yahatanye ariko kwinjira mu rubuga rw'umuzamu birananirana, banyuza n'imipira hejuru Jawad El Yamiq akabasumba akayikuramo. Umunyezamu Yassine Bounou yongeye gukuramo umupira ukomeye wa João Félix yari ahawe na Cristiano Ronaldo.

Cristiano Ronaldo ku munota wa 90 w'umukino na we yahushije igitego cyari cyabazwe kuko yasigaranye n'umuzamu Bounou ariko kuwushyira mu izamu biranga. Umukino wahise wongerwaho iminota umunani.

Ku munota wa 92, Maroc yahawe ikarita itukura ya Walid Cheddira akoze ikosa rya kabiri ry'ikarita y'umuhondo ahita asohoka hanze. Portugal yahise yongera umuvuduko yasatiranaga.

Iminota yahise irangira Portugal itabashije kwishyura igitego yatsinzwe hakiri kare mu gice cya mbere.

Ni ku nshuro ya mbere ikipe yo ku mugabane wa Afurika ibonye itike ijya muri ½ cy'Igikombe cy'Isi. Portugal na yo ni ku nshuro ya kabiri iviriyemo muri kimwe cya kabiri mu mikino y'Igikombe cy'Isi.

Yassine Bounou wagaragaraga ku mukino we wa 50 mu ikipe y'igihugu ya Maroc, ni we munyezamu wa mbere w'Umunyafurika umaze imikino itatu atinjizwa igitego mu mikino y'Igikombe cy'Isi.

Maroc izakina ½ n'ikipe igomba gutsinda hagati y'u Bufaransa n'u Bwongereza saa tatu z'ijoro kuri uyu wa 10 Ukuboza 2022.

Cristiano yasutse amarira
Byari ibyishimo ku byanya-Maroc



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/cristiano-ronaldo-yasezerewe-mu-gikombe-cy-isi-mu-marira-maroc-yandika-amateka

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)