Diamond Platnumz yatanze umwanzuro wa nyuma w'igitaramo cye i Kigali - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Diamond Platnumz yakuriye inzira Ku murima abari bamutegereje.
Diamond Platnumz ukomoka muri Tanzania yari yitezwe mu rw'imisozi igihumbi mu gitaramo yari gukora Ku mugoroba w'itariki 23 ukuboza akagikorera mu nzu y'myidagaduro uzwi nka BK Arena ariko Diamond Platnumz abinyujije Ku rukuta rwe rwa Instagram atangaje ko atakije gutaramira i Kigali bitewe n'ibibazo abateguye igitaramo batacyemuye.
Platnumz aciye ku rubuga rwe rwa Instagram yanditse ati ' Bitewe no kutita Ku bintu no kudashyira umutima ku bintu kw'abateguye igitaramo,mbabajwe no kubamenyesha ko igitaramo cyacu i Kigali mu Rwanda cyari giteganyijwe kuwa 23 ukuboza kita kibaye.Abandeberera n'abanyamategeko bange bari kubikoraho ndizera ko hazabaho ikindi. Vuba aha ndatangaza i tariki nzataramiraho i Kigali.
Simba Arabakunda,Rwanda tubonane vuba'.

Ubutumwa bwa Diamond Platnumz



Source : https://yegob.rw/diamond-platnumz-wari-utegerejwe-i-kigali-yasabye-abanyabirori-guhigira-ahandi-ho-kubyinira/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)