Umuyobozi wa TI Rwanda, Ingabire Marie Immaculée avuga ko kimwe mu bituma ibipimo bya ruswa ishingiye ku gitsina itamanuka ari abenshi bahitamo guceceka. Ati 'Iri hejuru pe kuko abenshi erega barabikubwira, aba bana bakora mu mahoteli, abanyeshuri, muri za kaminuza cyane cyane [â¦] Noneho na Leta rero yayihaye icyuho [â¦].'
Kimwe mu bivugwa cyane mu ruganda rw'imyidagaduro harimo na ruswa y'igitsina. N'ubwo kugeza ubu nta bushakashatsi burakorwa ngo bubigaragaze.
Havugwa abahanzi b'igitsina gore bemera kuryamana n'abavuga rikijyana mu muziki kugira ngo bamenyekanye, abahitamo kubikora kugira ngo bashyirwe ku ntonde z'abaririmba mu bitaramo, gucuranga ahantu runaka n'ibindi bitandukanye.
Umukinnyi wa filime Ishimwe Sandra uzwi cyane nka Nadia muri Citymaid, ni umwe mu bakobwa bemeye kuvugira imbere y'ibyuma bifata amajwi n'amashusho, ko yatswe ruswa y'igitsina kugira ngo abashe gukina muri filime.
Yavuze ko ibi byamuteye imbaraga, arakora cyane kugeza n'ubwo ashyize hanze filime ye bwite yise 'Umubi'.
Butera Knowless yigize kubwira KT Radio ko ruswa ishingiye ku gitsina atayibona nk'imbogamizi yatuma impano y'umuntu yatsikamirwa
Yavuze ati 'Birashoboka cyane ko abana b'abakobwa benshi bakwa iyo ruswa ishingiye ku gitsina kugira ngo wenda bamenyekane muri muzika.
'Ariko nanone burya biterwa nuko waje witwara cyangwa se impamvu uje muri muzika. Kuko ntitukirengagize ko uko wowe witwara cyangwa wifashe ariko rubanda cyangwa wa muntu mugiye guhura ari ko ari bugufate.'
Dj Rugamba ni umwe mu bakobwa batangiye kwigaragaza cyane kuva mu myaka ibiri ishize mu mwuga wo kuvanga imiziki, ahereye kuri Radio Rwanda n'ahandi. Ryari izina rishya risanze andi mazina arimo nka Dj Ira, Dj Anitha Pendo n'abandi.
Mu kiganiro na InyaRwanda Tv, Rugamba yavuze ko atari mu ruganda rw'imyidagaduro gusa havugwamo kuba umukobwa yasabwa ruswa y'igitsina kugira ngo ahabwe akazi runaka, yaba mu gukorerwa indirimbo, gucuranga ahantu n'ibindi.
Anavuga ko bitaba ku bakobwa gusa kuko n'abahangu bashobora guhura nabyo, aho ashobora kujya kwaka akazi agasanga ni umugore ugatanga nawe akamusaba ko babanza kuryamana mbere y'uko amuha akazi.
Akomeza ati "Ntabwo ari iby'abana b'abakobwa gusa n'abahungu bibaho. Gusa, icya mbere ni icyemezo cyawe⦠Iyo ufite ibyo ushaka ntabwo upfa gutora ibyo ubonye byose.'
Yemeye ko nawe yasabwe ruswa y'igitsina n'ubwo atabyerura. Ati 'Sindi umukobwa se?' Kuri we, avuga ko umukobwa akwiye gutekereza ko igihe uhawe akazi muri ubu buryo kenshi bitaramba, kuko hashobora kuza undi mukobwa akaba ari we ugusimbura.
Rugamba avuga ko kwemera kuryamana n'umukoresha n'aho bitandukanye no kwicuruza. Ati 'Niba nemeye ko boss turi bukore 'affaire' [Kuryamana] nkabona akazi birutwe njye gutega nk'abandi [Kwicuruza] n'ubundi niko kazi mba nkoze.'
'Nonese abantu bigurisha si agenda akicuruza bakamuhereza amafaranga nanjye se kuryamana na boss urumva atazamere akazi. Ni inyungu zimwe."
Uyu mukobwa avuga ko ikibazo gihari ari uko, igihe wemeye kuryamana n'umugabo we aguhererekanya n'abandi.
Kuri we, avuga ko nta mukobwa ukwiye kwinjira mu muziki yumva ashaka amafaranga cyane, ahuwo agomba gukurikira urukundo rw'umuziki, kurusha kwihutira amafaranga y'ako kanya. Ati 'Niba uziko uje gushaka amafaranga muvandimwe uyashaka icyumweru kimwe ubundi bikaba birabaye.'
Rugamba avuga ko abakobwa bakwiye ababashuka babizeza kubafashaÂ
Rugamba yavuze ko hari ahantu yakoze, umwe mu bakobwa bakoranaga arirukanwa nyuma y'uko aryamanye n'umukoresha. Ati "Kubera iki? Kubera nyine boss nyine yaramubonaga akavuga ati uyu mwana azanandaburiza [Azabivuga]."
Avuga ko nta mukobwa ukwiye guhorana inyota yo kumva azabaho ari uko ariye iby'abagabo. Avuga ko buri wese akwiye gutegereza, agaharanira gukora cyane aho gutegereza iby'ubusa.
Mu gihe abandi babyeyi badahita bashyigikira abana babo mu kazi nk'aka, Rugamba avuga ko umubyeyi we yahise amushyigikira mu nzozi yari atangiye kurotora.
RUGAMBA YAGARUTSE KU ITANDUKANIRO RIRI HAGATI Y'IHOHOTERWA NO KUBA WUMVIKANYE N'UMUNTU
Atanga urugero, akavuga ko mu gihe cya Guma mu Rugo bitewe na Covid-19, yatahaga mu masaha y'urucyerera, ariko umubyeyi we yari abizi. Ati "Ubundi umubyeyi kugira ngo agutakarize icyizere, ni wowe. Ni wowe, kuko ntabwo bimuzamo ngo uyu mwana ntabwo nkwiye kumwizera.
Amafaranga 2.5 Frw yegukanye yayaguzemo ikibanza:
Uyu mukobwa aherutse kwegukana miliyoni 2.5 Frw mu irushanwa 'Mitziig AmaBeats' nyuma y'uko abaye uwa gatatu.
Avuga ko ashingiye ku kuntu abahungu bari bahatanye bagiye bitwara byagiye bituma atahwa n'ubwoba, ariko ikomeza biturutse ku myiteguro yabaga yakoze.
Iri rushanwa ryatangiranye na ba Dj 200 baje kuvamo 40 bo mu Ntara enye n'Umujyi wa Kigali, nyuma havamo 10 ari nabo bageze mu cyiciro cya nyuma.
Muri abo 10 hajemo kubamo 5, hanyuma havamo 3 ari nabo bahembwe. Yabwiye InyaRwanda ko aya mafaranga yegukanye yahise aguramo ikibanza.
Ahamya ko ari mu nzira y'iterambere nk'abandi bose. Ndetse, ko ibitaramo byo gususurutsa ari bicye cyane ari nayo mpamvu aba Dj batagaragara cyane.
Yavuze ko abategura ibitaramo bakoresha cyane aba Dj basanzwe 'kuko nibo bacuruza' bituma aba Dj bakizamuka batabasha kubona umwanya wo kwigaragaza.
Uyu mukobwa avuga ko iri rushanwa rya Miitzig AmaBeats ryarimo umucyo ashingiye ku mitegurire yaryo kubona abona ko nta kumurengera kwabayeho.
Avuga ko ryamusigiye ubumenyi. Ati "Ririya rushanwa ryatumye niga. Namaze ukwezi n'igice mbyukira ku cyuma.'
Rugamba ibyo agezeho uyu munsi abicyesha abarimo Muyoboke Alex, Robert Cyubahiro McKenna, aba Dj bagenzi be bagiye bamuharurira inzira mu rugendo rwe rwo kuvanga imiziki.Â
Dj Rugamba avuga ko aho ageze hari abashyize itafari ku rugendo rwe, kandi arabashimiraÂ
Rugamba yahishuye ko yatswe ruswa y'igitsina n'ubwo aterura neza. Ariko bitewe n'icyo ashaka ntiyahisemo iyo nziraÂ
Dj Rugamba yegukanye umwanya wa kabiri mu irushanwa "Mutzig Amabeats" ahembwa miliyoni 2.5 FrwÂ
Rugamba avuga ko amafaranga yegukanye muri iri rushanwa yamaze kuyaguramo ikibanza mu rwego rwo kwiteza imbere
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA DJ RUGAMBA
 ">
VIDEO: Nyatera Bachir-INYARWANDA.COM