Emmy Pro, Dieudonn na Ndahiro basubiyemo ind... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Emmy Pro asanzwe atunganya indirimbo z'abahanzi batandukanye cyane cyane abo muri Kiliziya Gatolika, ni mu gihe Dieudonné Mure ari umwe mu baririmbyi ba Chorale de Kigali naho Ndahiro Pacis asanzwe ari umuhanzi ku giti cye.

Iyi ndirimbo 'Komeza Intore Zawe' imenyerewe ku Minsi Mikuru ikomeye cyane muri Kiliziya Gatolika n'ahandi.

Emmy Pro yabwiye InyaRwanda ko bayisubiyemo 'kubera ubutumwa buyirimo budasaza.'

Arakomeza ati 'Ubusanzwe ni indirimbo y'ubutore. Imana ni yo yitorera, ariko n'ubwo yagutorera ubutumwa ubu n'ubu, uba ugomba kuyisaba imbaraga zo kubusohoza.'

Yungamo ati 'Kuko umuntu ni umunyantege nke. Twabikoze nk'isengesho, dusabira intore z'imana muri rusange. Kuko muri ino iminsi hari ibicantege bitandukanye.'

Uyu muririmbyi akaba na Producer avuga ko by'umwihariko iyi ndirimbo ari isengesho risaba Imana gukomeza intore zayo 'ngo zibashe gusohoza inshingano zitandukanye'.

Emmy Pro yihariye mu gutunganya no gukorana n'abahanzi b'umuziki w'indirimbo zihimbaza Imana by'umwihariko abo muri Kiliziya Gatolika.

Anazwiho guhuriza hamwe abahanzi bakomeye mu ndirimbo imwe binyuze mu itsinda ryitwa 'Rwanda Catholic All Stars'.

Uyu musore yakoze indirimbo nka 'Mana idukunda', 'Twaje Mana yacu', 'Ni wowe rutare rwange', 'Niyeguriye Nyagasani', 'Komeza intambwe', 'Byose bihira abakunda Imana', 'Yezu Ngufitiye Inyota' n'izindi.

Izi ndirimbo zose yagiye azitunganya binyuze muri studio yitwa Universal Record afatanyije na Aime Pride wakoze amashusho yazo.

Dieudonne Mure waririmbye muri iyi ndirimbo atunganya umuziki binyuze muri studio ye yitwa MuRe Sounds, akanigisha muzika abana bato n'abakuru, n'ibyuma bya muzika, amenyerewe nk'umucuranzi n'umuyobozi w'indirimbo muri Chorale de Kigali, kandi n'umuhanzi ku giti cye umaze gusohora album zirenga imwe. 

Yakoranye cyane na Emmy Pro muri studio ya Universal Records, isanzwe imenyerewe mu njyana Gatolika no kuvugurura indirimbo mu buryo bugezweho. 

Dieudonne, yasubiyemo indirimbo 'Gusaakaara' ya Yvan Buravan yaririmbwe na Chorale de Kigali mu gitaramo cyayo giheruka, yongerererwa uburyohe, bihurirana no kwifatanya n'umuryango wa Yvan Buravan mu kumwibuka no kumuha icyubahiro.

Ndoli Ndahiro Pacis ni umwanditsi, umuririmbyi, umucuranzi n'umuyobozi wa chorale (dirigent) wabigize umwuga.

Akaba ayoboye Choeur International, ari nayo iheruka kwegukana umwanya wa kabiri muri Afurika mu marushanwa ya ACGC aherutse.

Pacis akaba kandi n'umutoza wa muzika, akaba yari mu batoza 12 bakoranye na REB mu mushinga wo guhugura kuri piano na solfege abarimu ba muzika ku rwego rw'igihugu.

Andi matsinda akorana nayo arimo The Bright Five Singers, aho ari umuyobozi w'amajwi. Ndetse ari mu batangije I.V. League Jazz.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124453/emmy-pro-dieudonne-na-ndahiro-basubiyemo-indirimbo-komeza-intore-zawe-video-124453.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)