Ese Cristiano Ronaldo yarangije inzozi ze mu ikipe ya Portugal? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inzozi za Cristiano Ronaldo zo gutwara igikombe cy'isi zaraye zirangiye,nyuma y'uko Portugal isezerewe muri 1/4 cy'igikombe cy'isi na Maroc itahabwaga amahirwe.

Uyu kizigenza yabanje ku ntebe y'abasimbura ku nshuro ya kabiri yikurikiranya,amahirwe ahabwa Goncalo Ramos utarahiriwe n'umukino.

Igitego cya Maroc cyinjiye ku munota wa 42 gitsinzwe na En Nesyri bituma Portugal irwana no kwishyura birayinanira.

Gutsindwa na Maroc bivuze ko uyu mukinyi w'imyaka 37 atazabasha gutwara igikombe cy'isi ndetse niwo mudali wonyine atarambara mu mupira w'amaguru.

Ronaldo yavuye muri Man United hasigaye igihe gito ngo igikombe cy'isi ritangire, ariko Qatar ntiyamuhiriye nubwo yari yatangiye neza atsinda igitego Ghana kuri penaliti ari nacyo cyonyine yatsinze.

Abantu benshi barimo kwibaza ku hazaza ha Ronaldo yaba mu ikipe y'igihugu cyangwa mu makipe cyane ko ubu nta ho arerekeza nyuma yo gusesa amasezerano na United.

Mu mukino wa nijoro na Maroc,Ronaldo yahawe hafi igice cya kabiri cyose, kuva ku munota wa 51,ntiyahirwa no kubona inshundura.

Kuboneka mu kibuga byonyine byasobanuye ko yari aciye undi muhigo wo gukina umukino mpuzamahanga wa 196, ahita anganya na rutahizamu wa Koweit Bader Al-Mutawa mu bamaze gukinira ibihugu byabo imikino myinshi ku isi â€" ariko nta kintu kinini yakoze ugereranije n'ibyo yakoze mu myaka iheze.

Ronaldo yari asanzwe yaraciye umuhigo wo kuba umukinnyi watsindiye ibitego byinshi ikipe y'igihugu ku ruhande rw'abagabo, aho afite ibitego 118.

Umutoza wa Portugal,Fernando Santos,yabwiye abanyamakuru nyuma y'umukino ati: "Sinibaza ko ibyabaye kuri Ronaldo hari ingaruka byagize ku mukino, nubwo hari ababinenze. Twese turi hamwe.

"Niba twavuga ko hari abantu babiri bababaye cyane, ni Ronaldo nanjye. Iki kiri mu bigize akazi ku mutoza n'umukinnyi'.

Bafite kuba bunze ubumwe, ariko Portugal yatashye nyuma y'ibibazo byinshi, aho abantu bibaza niba koko iyi iki gihugu hari icyo yageraho itari kumwe n'iyi nyenyeri yayo.

Ibihe biha ibindi kandi ni ibisanzwe ko amakipe akomeye atsindwa mu mikino ikomeye, ariko, nubwo Santos yagenda cyangwa akaguma ari umutoza wa Portugal,Ronaldo si umuntu agiye kwibagirwa vuba.

Aracyafise icyubahiro mu gihugu cye nyuma y'ibyo yagikoreye mu gutwara igikombe cy'Uburayi mu 2016 (Euro 2016), igikombe cya mbere gikomeye mu mikino ikomeye.

Abafana benshi ba Portugal bari bambaye imipira yanditseho 'Ronaldo 7' hanze y'ikibuga Al Thumama Stadium ejo ku wa gatandatu byerekana neza ko batibagiwe ibihe byiza yabagejejeho.

Mushiki wa Ronaldo, Katia Aveiro,abicishije mu butumwa bwuzuye umubabaro ku rubuga rwa Instagram nyuma yo gutsindwa na Maroc,yagize ati: "Igihe abuzukuru banjye bazambaza ibyerekeye urugamba, iteka, icyubahiro, akazi, ukwitanga, inzitizi, ububi bw'abantu buzuye ishyari; nibansaba kuvuga ibyerekeye ibikombe, ibitego, imidari, inyandiko z'umurage utarigera uboneka, nzababwira ibyerekeye musaza wanjye, se wabo'.

Nzababwira ibyerekeye ubwami yubatse, nzababwira ingufu ze, ibyo yemeye n'ibyo yakoze, nzababwira amateka ye, nzababwira ko atigeze acika intege n'igihe babaga bamaze kumucukurira icyobo. Nzabereka firime [film], firime nyayo y'ubuzima bwa se wabo'.

Irushanwa ritaha ry'igikombe cy'isi,Ronaldo azaba afite imyaka 41, ariko niba yifuza kongera guhamagarwa, aracyafite amahirwe mu gikombe cy'Uburayi kizaba mu 2024.

Ikindi kibazo nyamukuru ni ukumenya ni iyihe kipe ashobora kuzaba akinira.

Hari iamakipe atari make yifuza kugura Ronaldo muri uku kwezi kwa mbere, harimo Al-Nassr yo muri Arabia Saoudite yamaze no kumwemerera umushahara w'umurengera.

BBC



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ese-cristiano-ronaldo-yarangije-inzozi-ze-mu-ikipe-ya-portugal

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)