Bazigaga ivuga ku mugore w'umupfumu uhisha umupasteri n'umwana we w'umukobwa bari guhigwa muri genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994. Iyi filime yakomowe ku nkuru ya Zula Karuhimbi.
ÂIyi yayobowe inandikwa na Jo Ingabire Moys. Igaragaramo Roger Ineza ukina ari Prof, Aboudou Issam ukina yitwa Voyou, Ery Nzaramba ukina ari Karembe na Eliane Umuhire ukina ari Bazigaga ari nawe witiriwe iyi filime. Iyi filime imara iminota 25.
ÂIserukiramuco rya Clermont-Ferrand International Short Film Festival iyi filime ihatanyemo, rizatangira ku wa 27 Mutarama 2023 kugeza ku wa 4 Gashyantare.
ÂZula Karuhimbi wakomoweho iyi filime yamenyekanye nk'umurinzi w'igihango, bitewe n'ibikorwa by'indashyikirwa byo kurokora Abatutsi muri Jenoside mu 1994 yakoze.
ÂKu wa 17 Ukuboza 2018, nibwo uyu mukecuru wari ufite imyaka 109 yatabarutse aguye aho yari atuye mu Kagari ka Musamo, mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango, ari naho yari yarubakiwe inzu.
ÂMu 1994 Karuhimbi yakoresheje amayeri mu kurokora abatutsi kuko yashyiraga igisura (icyatsi kiryana) n'isusa mu nzu ye, ndetse akanabisiga ku bikuta by'inzu ngo birye interahamwe zashakaga abantu yahishe. Hari n'igihe yababwiraga ko abateza Nyabingi, bagashya ubwoba bagakizwa n'amaguru.
ÂMu buhamya bwe yavuze ko iyo bazaga bakamuha amafaranga ngo asohore abo yahishe, yayangaga akababwira ko atayagurana amaraso y'abantu.
ÂKaruhimbi wabaye indashyikirwa yahawe umudari w'umurinzi w'igihango, anahembwa kandi n'Ubuyobozi bw'Umuryango w'Abayisilamu mu Rwanda (RMC), bwahembye Karuhimbi kubera uruhare mu kurokora Abatutsi 100.
Umuhire ni umwe mu bakinnyi b'imena muri iyi filime ndetse ni nawe ukina ari Bazigaga urokora abantu barenga 100 muri iyi filime