Gen Muhoozi yasubije abamusabye kuziyamamaza agasimbura se ku butegetsi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gen Muhoozi Kainerugaba,umuhungu wa Perezida Museveni,yabwiye abamusaba kuziyamamariza gusimbura se ko bagomba kubimwumvisha.

Uyu mugabo utavugwaho rumwe kubera ibyo akunze gutangaza kuri Twitter,yavuze ko ibyo gusimbura se atigeze abitekereza gusa yongeraho ko abayifuza babimwumvisha.

Yagize ati 'Abantu bamwe bakomeza kuvuga ko nshaka kuzaba Perezida? Ntabeshye ibyo ntibyigeze bimba mu bwonko. Ndi umuyobozi w'urungano rwange! Icyo ni icyubahiro cyo hejuru natekereza. Urungano rwacu ruzaba urw'agatangaza!!'

Ku mbuga nkoranyambaga zirimo Twitter,abakunzi ba Gen Muhoozi Kainerugaba bashinze amatsinda amusaba ko yaziyamamaza mu matora ataha agasimbura Se, Perezida Yoweri Museveni.

Yagize ati 'Okay, reka abashaka ko nzaba Perezida nyuma y'umubyeyi wanjye bakore retweet na like. Nimubinyemeza nzabikora.'

Nyuma y'ayo magambo, Gen Muhoozi Kainerugaba nibwo yavuze ko azatangaza icyemezo gikomeye, kandi atazakivugira kuri Twitter.

Ati 'Mu byumweru bike, ndakora itangazo rikomeye. Ntabwo hazaba ari kuri Twitter nzakoresha ubundi buryo. Nzabikora mu bushobozi bwanjye, ndetse nk'umuyobozi w'urungano rwange.'

Perezida Museveni w'imyaka 78 ari ku butegetsi kuva mu 1986 ndetse benshi baribaza niba azongera kwiyamamaza cyangwa azashyigikira uyu muhungu we umaze kumenya byinshi ku mukino wa Politike.

Amatora ataha ya Perezida muri Uganda ateganyijwe mu 2026.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/gen-muhoozi-yasubije-abamusabye-kuziyamamaza-agasimbura-se-ku-butegetsi

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)