Kamana Ziadi,  uri mu kigero cy'imyaka 29 y'amavuko, utuye mu KagaaRi ka Ruhango mu mudugudu wa Ntora mu Murenge wa Gisozi, mu Karere ka Gasabo, aratabaza nyuma y'aho amaze ibyumweru bisaga 2 asohowe mu nzu yakodesherezwaga n'umurenge.
Kamana Ziadi ni umugabo ufite ubumuga bw'amaguru kuva mu myaka icumi ishize, avuga ko bwatewe n'imvune yakuye mu mupira w'amaguru, ibituma nta n'akazi ajya akora.
Muri Kanama uyu mwaka wa 2022 yakodesherejwe inzu mu kagari ka Ruhango n'ubuyobozi mu ntangiriro z'Ukuboza 2022, asohorwa mu nzu nyuma yo kubura ubwishyu, aganira n'umunyamakuru wa Flash aravuga uko byagenze.
Yagize ati 'Nagize ibibazo mbura amafaranga yo kwishyura inzu, umurenge unyishyurira amezi abiri bitewe n'ibibazo by'uburwayi nari mfite, bituma ntabasha kwiyishyurira. Ariko nkeneye ubufasha bwo kubona aho mba no kujya mu ishuri, kubera ibibazo by'uburwayi mbona akazi simbashe kugakora.''
Ny'iri iyo nzu avuga ko yamusohoyemo kuko yari amaze kumujyamo andi mezi abiri, bityo ko atabyihanganira ndetse no kuba arara hanze biteje umutekano muke.
Yagize ati 'Uyu mugabo yaje hano nk'umupangayi yaje azanwe na Gitifu w'akagari ka Ruhango, amwishyurira amezi abiri bambwira ko ayo mezi narangira azasohokamo akagenda, amezi abiri ashize abura ubwishyu. Icyo tubona ni uko we azahava akagenda, kuko no kuba ahari byonyine biteje umutekano muke.''
Abaturanyi be baramusabira ko yabona aho kuba, kuko abayeho buzima bugoye.
Umwe yagize ati 'Ahubwo habaye hari ubushobozi namusabira ko yabona inzu. Niyo yaba mu nkegero z'umujyi baba bakemuriye ikibazo mu buryo burambye.'
Mugenzi we ati 'Ubuyobozi bwamufasha akabona aho gutura.''
Ubuyobozi bw'Umurenge wa Gisozi, buvuga ko buzi iby'iki kibazo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'uyu murenge, Madame Musasangohe Providence, avuga ko  ko bemereye uyu mugabo kumukodeshereza amezi abiri, nyuma agashaka akazi akitunga.
Yagize ati 'Nonese yumva umurenge uzakomeza gukodeshereza umuntu ufite imyaka 29? Uwo mugabo afite ingeso zo kwanga kuva mu nzu z'abandi, bwa mbere bamukuriyeho urugi ku nzu yabuze ubwishyu arara hanze, tumuha ubufasha tumuha amafaranga yo kwishyura, ariko nyuma yaje kuyarya birangira atishyuye inzu.''
Ubuyobozi bw'Umurenge wa Gisozi, buvuga ko uyu mugabo bwamusabye kuva cyera kujya gushaka aho gucumbika, ndetse ko kuguma arara hanze bigaragaza ko ari ukwigomeka
Amakuru ava mu batuye muri aka gace, avuga ko umugore w'uyu mugabo yamucunze adahari akazinga utwe akigendera atamubwiye, bitewe nuko yabonaga nta bwishyu bazabona.
AGAHOZO Amiella
The post <strong>Gisozi:Umuturage ati: 'Maze ibyumweru 2 ndara hanze', ubuyobozi buti 'Twamuhaye ayo gukodesha arayarya'</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.