Gutsindwa na mucyeba mu izuba ry' i Nyamiramb... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugoroba w'uyu wa Gatandatu wabaye uw'agahinda gakomeye ku bafana ba 'Gikundiro' ubwo huzuraga imikino 7 badatsinda ikipe y'ingabo bafata nka mucyeba wabo kuva mu ntangiriro z'ikinyejana cya 21.

Guhera i Saa Saba z'amanywa (13:00), Abafana ba 'Gikundiro' binjiraga muri Stade ya Kigali ku bwinshi, aho icyizere cyagaragaraga mu maso ko batsinda APR FC, ariko birangira kiraje amasinde, batakaza umukino wa karindwi imbere ya mucyeba.

Igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri iyi 'Clasico' cyatsinzwe na Bizimana Yannick ku munota wa 71' gitanga intsinzi ku ikipe y'ingabo, biraza nabi ikipe ifite ya Rayon Sports ifite abafana benshi kurusha izindi zose mu Rwanda.

Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga

Mu munota ya nyuma y'umukino, abafana, abakinnyi ndetse n'abatoza ba Rayon Sports bari bumiwe, nyuma yo gutakariza amanota atatu i Nyamirambo hagaragaraga izuba ry'igikatu.

Nyuma y'umunsi wa 14 wa Shampiyona, AS Kigali iyoboye urutonde n'amanota 30, igakurikirwa na Rayon Sports ifite 28, APR FC ikaza ku mwanya wa 3 n'amanota 27.

Ababanje mu kibuga ku ruhande rwa APR FC

Ku munota wa 80' abafana ba Rayon Sports bari batangiye kwiheba

Abafana ba APR FC bo bari bishimye

Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego cya Bizimana Yannick



Abafana ba Rayon Sports bageragezaga guhumurizanya

Agahinda ko mu izuba ntikaba koroshye

Abafana ba APR FC bo bari bishimye


AMAFOTO: NGABO M. Serge



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123956/gutsindwa-na-mucyeba-mu-izuba-ry-i-nyamirambo-byumije-abafana-ba-rayon-sports-amafoto-123956.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)