Hamenyekanye Umubare w'Abasirikare u Rwanda rumaze kohereza mu butumwa bw'amahoro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisitiri Murasira yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Ukuboza, ubwo yagiranaga ikiganiro na Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga, Ubutwererane n'Umutekano mu nteko ishinga amategeko y'u Rwanda ; umutwe w'abadepite.

Ni ikiganiro cyari kigamije gutanga amakuru yerekeye uruhare rw'u Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi.

Ingabo u Rwanda rwohereza mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu mahanga ziri mu byiciro bibiri, birimo icy'izoherezwa binyuze mu muryango w'Abibumbye ndetse n'izoherezwa binyuze mu masezerano y'ubufatanye rufitanye n'ibihugu ruzoherezamo.

Minisitiri Albert Murasira yavuze ko mu bihugu rumaze igihe rwoherezamo ingabo harimo Sudani y'Epfo, Repubulika ya Centrafrique na Mozambique.

Yavuze ko muri ibyo bihugu byose "Ingabo z'u Rwanda zishimirwa ikinyabupfura n'ubunyamwuga", ibishyira u Rwanda ku mwanya wa kane ku Isi mu bihugu bifite ingabo nyinshi ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro.

Ni umuhigo Minisitiri Albert Murasira yavuze ko u Rwanda rubasha kwesa nyamara rusanzwe ruzwiho kuba igihugu gito mu buso, ikindi na rwo rukaba rwarigeze kugira ikibazo cyo kubura amahoro ubwo rwisangaga muri Jenoside yaguyemo Abatutsi basaga miliyoni imwe mu 1994.

Mu kwirinda ko ibyarubayeho hari ahandi byaba ku Isi, ni yo mpamvu rwiyemeje gutanga umusanzu mu bikorwa byo kugarura amahoro hirya no hino.

Kuri ubu igihugu cya Mozambique ni cyo u Rwanda ruheruka koherezamo ingabo, nyuma y'uko kuva muri Nyakanga umwaka ushize rutangiye kohereza Ingabo mu ntara ya Cabo Delgado yari imaze igihe yaribasiwe n'ibikorwa by'iterabwoba.

Aha muri Cabo Delgado u Rwanda ruhafite Ingabo n'abapolisi barenga 2,000 ; nk'uko biheruka gutangazwa na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Hamenyekanye-Umubare-w-Abasirikare-u-Rwanda-rumaze-kohereza-mu-butumwa-bw-amahoro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)