Hatangajwe amatariki mashya shampiyona y'u Rwanda izasubukurirwaho #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje impinduka ku gihe imikino yo kwishyura muri Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere mu Rwanda igomba gutangiriraho.

FERWAFA yanzuye ko iyi mikino yagombaga gutangira ku wa 5 Gashyantare, ishyirwa ku wa 20 Mutarama 2023.

Icyemezo cya FERWAFA cyatangajwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 24 Ukuboza 2022. Ni nyuma y'uko u Rwanda rutabonye itike yo kwitabira imikino ihuza abakinnyi bakina muri shampiyona zo mu bihugu byabo ku Mugabane wa Afurika, CHAN 2023, izabera muri Algeria ku wa 13 Mutarama-4 Gashyantare 2023.

Mu kwihutisha Shampiyona ya 2022/2023 kugira ngo izasorezwe igihe, FERWAFA yahisemo kwegeza imikino imbere ku buryo izashyirwaho akadomo ku wa 28 Gicurasi 2023.

Nyuma y'iminsi 15 imaze gukinwa muri Shampiyona, AS Kigali ni yo iyoboye n'amanota 30, inganya na Kiyovu Sports ya kabiri ariko bigatandukanywa n'ibitego zizigamye. Ku mwanya wa gatatu hariho APR FC ifite amanota 28, inganya na Gasogi United ya kane na Rayon Sports ya gatanu.

Impinduka ku ngengabihe z'imikino itandukanye mu Rwanda zanageze ku yo mu Cyiciro cya Kabiri ndetse na Shampiyona y'Abagore.

Imikino y'Icyiciro cya Kabiri izatangira ku wa 27 Mutarama mu gihe iyo mu matsinda izasozwa ku wa 16 Mata 2023.

Imikino ya kamarampaka izakinwa ku wa 22 Mata mu gihe umukino wa nyuma uteganyijwe ku wa 29 Gicurasi 2023.

Ku rundi ruhande, Icyiciro cya Mbere cya Shampiyona y'Abagore kizatangira ku wa 27 Mutarama mu gihe icy'Icyiciro cya Kabiri kizasubukurwa ku wa 4 Gashyantare 2023.

Imikino y'Igikombe cy'Amahoro izatangira ku wa 7 Gashyantare mu gihe umukino wa nyuma uzakinwa ku wa 14 Gicurasi 2022.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/hatangajwe-amatariki-mashya-shampiyona-y-u-rwanda-izasubukurirwaho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)