Hatangajwe gahunda y'ingendo z'abanyeshuri zo kujya mu biruhuko #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni muri urwo rwego NESA imenyesha ibigo by'amashuri n'abanyeshuri ko gahunda y'ingendo iteye ku buryo bukurikira :

Ku wa Kabiri tariki ya 20 Ukuboza 2022 hazataha abanyeshuri biga mu bigo by'amashuri biri mu turere dukurikira :

- Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro mu Mujyi wa Kigali
- Huye na Nyaruguru mu Ntara y'Amamyepfo
- Musanze mu Ntara y'Amajyaruguru
- Rwamagana na kayonza mu ntara y'Iburasirazuba

Ku wa Gatatu tariki ya 21 Ukuboza 2022 hazataha abanyeshuri biga mu bigo by'amashuri biri mu turere dukurikira :

- Muhanga na Gisagara mu Ntara y'Amajyepfo
- Burera mu Ntara y'Amajyaruguru
- Rubavu na Nyabihu mu Ntara y'Iburengerazuba
- Gatsibo na Nyagatare mu Itara y'Iburasirazuba

Ku wa Kane tariki 22 Ukuboza 2022 hazataha hazataha abanyeshuri biga mu bigo by'amashuri biri mu turere dukurikira :

- Nyamagabe na Ruhango mu ntara y'Amajyepfo
- Gakenke na Rulindo mu ntara y'Amajyaruguru
- Karongi na Rutsiro mu ntara y'Iburengerazuba'
- Bugesera mu ntara y'Iburasirazuba

Ku wa Gatanu tariki ya 23 Ukuboza 2022 hazataha abanyeshuri biga mu bigo by'amashuri biri mu turere dukurikira :

- Kamonyi na Nyanza mu Ntara y'Amajyepfo
- Gicumbi mu Ntara y'Amjyaruguru
- Nyamasheke na Rusizi mu Ntara y'Iburengerazuba
- Ngoma na Kirehe mu Ntara y'Iburasirazuba

NESA irasaba Abayobozi b'ibigo by'amashuri kubahiriza ingengabihe y'ingendo uko iteganyijwe, bashaka imodoka hakiri kare mbere y'uko itariki yo gutaha igera, bohereza abana hakiri kare kugira ngo bagere mu miryango yabo butarira kandi bambaye umwambaro w'ishuri.

Ababyeyi basabwe guha abana babo amafaranga y'urugendo azabageza mu rugo

Abashinzwe uburezi mu turere no mu mirenge barasabwa gukurikirana igikorwa cyo gucyura abanyeshuri, no gukurikirana ko abayobozi b'ibigo by'amashuri baguriye abana amatike y'urugendo ku gihe.

Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri mu ngendo, abahagurukira i Kigali n'abandi banyura i Kigali berekeza mu zindi Ntara, bazafatira imodoka kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, zibajyana mu miryango yabo. Nyuma ya Saa cyenda z'amanywa sitade izaba ifunze nta munyeshuri uzaba wemerewe kuza nyuma y'iyo saha yavuzwe haruguru.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Hatangajwe-gahunda-y-ingendo-z-abanyeshuri-zo-kujya-mu-biruhuko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)