Ibigo byagaragayemo ruswa cyane mu Rwanda muri 2022 byamenyekanye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Polisi y'u Rwanda,Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, inzego z'ubutegetsi bw'ibanze, hamwe n'Ikigo gishinzwe ingufu mu Rwanda (REG) nizo nzego za Leta za leta zirangwamo ruswa cyane, nk'uko bigaragara mu cyegeranyo cy'uko ruswa ihagaze mu Rwanda cyo mu 2022 (RBI) cyashyizwe ahagaragara na Transparency International (T.I Rwanda), ku wa gatatu, Ukuboza 7.

RBI ni raporo isohorwa buri mwaka n'Ikigo gishinzwe kurwanya ruswa n'Akarengane mu Rwanda [T.I Rwanda] igamije kumenya uko ruswa ihagaze mu Rwanda, nuko ikwirakwizwa mu Rwanda.

Iyi raporo yerekana ibigo n'imiryango yo mu Rwanda irangwamo ruswa cyane, gusuzuma ingaruka za ruswa ku itangwa rya serivisi mu Rwanda, ikanakusanya amakuru afatika ku bijyanye na ruswa yatanzwe n'abaturage b'u Rwanda mu gihe bashakaga serivisi runaka.

Raporo ya 2022 yatanze amakuru ku bipimo byinshi birimo ruswa mu bucuruzi, ndetse n'igipimo cy'abantu basabwaga ruswa n'abayobozi ba Leta mu mezi 12 ashize, n'abandi.

Hakunze gukoreshwa ibibazo mu gushaka amakuru ku byerekeye ruswa, hiyongereyeho kuganiriza abantu batandukanye ndetse no gukusanya ubuhamya bwa bamwe mu banyarwanda.

Reba ibigo bya mbere mukurangwamo ruswa muri 2022

1.Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda -16.4 %

2. Inzego zibanze- 10.6 %

3.REG 10.4%

4.WASAC10.2%



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/ibigo-byagaragayemo-ruswa-cyane-mu-rwanda-muri-2022-byamenyekanye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)