Ibya Harmonize na Kajala byadogereye, urukundo rwabo ruri mu marembera (inkuru irambuye) - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibya Harmonize na Kajala byadogereye, urukundo rwabo ruri mu marembera (inkuru irambuye)

Nyuma y'iminsi bivugwa ko aba bombi umubano utagihagaze neza nka mbere, bakomeje guca amarenga ko urukundo rwabo rwaba rurimo gushonga nk'isabune.

Kajala Frida kuri ubu yamaze guhindura ibyamurangaga ku mbuga nkoranyambaga, avanaho amagambo yavugaga ko areberera inyungu za Harmonize nk'uko byari bisanzwe.

Uyu mugore kandi yaje gusangiza abamukurikira, ubutumwa bwuzuye ikiniga, avuga ko akwiriye gusekwa kuko yakoze amakosa yo kubabarira uwo bahoze bakundana n'ubwo atigeze avuga ko ari Harmonize.

Ubu butumwa burebure bwaherekejwe n'ijambo rigira riti 'Ndabihagaritse'.

Kugeza ubu abantu bari mu rujijo bibaza icyaba cyateye uyu mugore kuvuga ko yicuza kuba yarababariye uwo bahoze bakundana.



Source : https://yegob.rw/ibya-harmonize-na-kajala-byadogereye-urukundo-rwabo-ruri-mu-marembera-inkuru-irambuye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)