Iby'Ibaruwa FDLR yandikiye Perezida Tshisekedi ishinja ibitero FPR-Inkotanyi na NRM #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubutumwa uyu mutwe washyize hanze mu gihe u Rwanda na RDC bifitaye umubano utifashe neza, ahani bishingiye ku ntambara icyo gihugu gihanganyemo n'umutwe wa M23, bavuga ko ufashwa 'u Rwanda.

Uyu mutwe utangaje ibi nyuma y'ijambo Perezida Tshisekedi yavuze ku wa 4 Ukuboza 2022, ubwo yakiraga mu biro bye urubyiruko 250 rwaturutse mu Ntara 26.

Icyo gihe yagize ati "Ntacyo bimaze kureba Abanyarwanda nk'abanzi. Ni ubutegetsi bw'u Rwanda buyobowe na Paul Kagame, umwanzi wa RDC. Abanyarwanda n'Abanyarwandakazi ni abavandimwe bacu na bashiki bacu. Ahubwo bakeneye inkunga yacu ngo bibohore kuko barapfukiranywe."

Ijambo "kwibohora" ryaguye neza mu matwi ya FDLR, yiyita "Umutwe ugamije kubohora u Rwanda."

Mu itangazo ryashyizweho umukono n'umuvugizi wayo, Cure Ngoma, FDLR yandikiye Perezida Tshisekedi imushimira ku nkunga ye, nk'uko yabishimangiye mu ijambo yavuze ku wa 4 Ukuboza.

Ni ijambo ngo ryashimangiye ko bashyize hamwe "mu guhangana n'umwanzi dusagiye."

Yakomeje iti "Twifuza gushimira byimazeyo FARDC yagaragaje ubutwari bukomeye, mu kurwanira igihugu cyayo. Mwarakoze ku mutima mugaragaza."

Uyu mutwe washimiye ibihugu n'imiryango uvuga ko bikomeje gushyira igitutu ku Rwanda, ngo ruhagarike kugira uruhare mu bibazo bya Congo.

Wakomeje uti "Muri ibi bihe bikomeye ku mutekano wa RDC, inkunga yose yaba iya politiki cyangwa ibintu bifatika ni ngombwa."

"Dukomeje gushimangira ubushake bukomeye bw'abagize FDLR mu gukorana na FARDC mu guhangana n'abayigabyeho ibitero bashyigikiwe na NRM na FPR."

Ibi bitagajwe mu gihe u Rwanda rwakomeje gushinja RDC gukorana n'umutwe wa FDLR mu rugamba rwo guhangana na M23, ndetse mu bihe bitandukanye bafatanyije, bagabye ibitero ku butaka bw'u Rwanda.

Mu biganiro by'i Luanda bigamije gushakira amahoro uburasirazuba bwa RDC, abakuru b'ibihugu bemeje ko umutwe wa FDLR ugomba gushyira intwaro hasi, ariko ntibyakozwe.

Ni umwanzuro abasesenguzi bagaragaza ko ugoye gushyirwa mu bikorwa, kuko FARDC na FDLR bamaze igihe bakorana.

Ku rundi ruhande, FDLR nk'umutwe washinzwe na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ushinjwa ko uri inyuma y'ingengabitekerezo yo kwibasira Abatutsi b'Abanya-Congo, ndetse hari ubwoba ko bishobora kuvamo Jenoside.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/FDLR-yandikiye-Ibaruwa-Perezida-Tshisekedi-FPR-Inkotanyi-na-NRM-bashyirwa-mu-majwi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)