Igikombe Cy'Isi: Brazil yanyagiye Koreya y'Ep... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

'Seleçao' ya Brazil iraye igeze muri ¼ cy'igikombe cy'isi gikomeje kubera muri Qatar, nyuma yo kunezeza abafana bayo mu mukino wa ⅛ yanyagiyemo Koreya y'Epfo ibitego 4-1 mu mukino wabaye kuri uyu wa Mbere.

Mu mukino watangiye i Saa 21:00 kuri Stadium 974, Brazil yari yabanjemo abakinnyi bayo bose bakomeye, itangirana umuvuduko n'imbaraga nyinshi ibasha gutsinda ibitego byose mu minota y'igice cya mbere.

Vinicius Jr (Uri hasi) yahatanye n'abanya-Koreya

Rutahizamu Vinicius Jr ni we wafunguye amazamu ku munota wa 7' aho yahawe umupira mwiza na Neymar, na we agacunga uko abugarizi n'umunyezamu wa Koreya bahagaze, aboneza umupira mu nshundura.

Ku munota wa 13' Brazil yabonye igitego cya kabiri, cyinjijwe na Neymar wateye Penaliti nziza ahana ikosa ryari rikorewe Richarlison.

Ku munota wa 29, Richarlison wavudukaga yakoresheje ubuhanga bwinshi aha umupira Thiago Silva ndetse ahita awusubizwa mu rubuga rw'amahina, awinjiza mu izamu rya Koreya ryari ririnzwe na Kim Seung Gyu.

Richarlison yahindukije Kim Gyu

Ku munota wa 36' Lucas Paqueta yatsinze agashinguracumu ka Brazil, aho yakiriye umupira mwiza yari ahawe na Vinicius Junior, na we awutera adahagaritse, uboneza mu izamu.

Mu minota wa 45' y'igice cya kabiri, Brazil ntabwo yigeze yinjiza igitego, ahubwo Koreya y'Epfo yabonye igitego kimwe cy'impozamarira gitsinzwe na Seung-Ho Paik.

Muri uyu mukino, Tite utoza Brazil yahaye umwanya Dani Alves wasimbuye Eder Militao ndetse n'umunyezamu Weverton Silva wasimbuye Alisson Becker, Brazil iba ikipe ya mbere ikoresheje abakinnyi bose (26) yajyanye mu gikombe cy'isi.

'Seleçao' ya Brazil yabaye ikipe ya Gatandatu igeze muri ¼ mu gikombe cy'isi, nyuma y' Ubufaransa, Ubuholandi, Ubwongereza, Argentine na Croatia. Amakipe asigaye azava hagati ya Marooc izakina na Espagne ndetse na Portugal izakina n'Ubusuwisi.

Startimes nk'ikigo kinini cy'isakazamashusho mu Rwanda, izanerakana imikino ya Bundesliga, CAF Champions League, CAF Confederation Cup hamwe na shampiyona y'ibihugu y'umupira w'amaguru muri Afrika, CHAN, mu mwaka wa 2023.

Startimes irakugezaho imikino y'igikombe cy'isi kugeza kuri Final




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123540/igikombe-cyisi-brazil-yanyagiye-koreya-yepfo-isanga-ibindi-bihangange-muri-123540.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)