Igikombe cy'Isi: Messi yujuje imikino 1000 y'... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Argentine yatambukanye umucyo muri ⅛ cy'igikombe cy'isi, isezerera Australia, ihita iba ikipe ya kabiri igeze muri ¼, aho izahurira n' u Buholandi nabwo bwasezereye Leta Zunze Ubumwe za America.

Mu mukino watangiye i Saa 21:00 kuri Stade ya Ahmed bin Ali, ikipe ya Argentine bita 'La Albiceleste' bishatse kuvuga ikirere cy'umweru n'ubururu yasatiriye bikomeye ndetse birangira itsinze 'Socceroos' ya Australia ibitego 2-1.

Lionel Messi wakinaga umukino w'1000 muri ruhago y'umwuga, yafunguye amazamu ku munota wa 35, yinjiza neza  umupira yari ahawe na Nicholas Otamendi. Uyu mukino wasinze Messi yinjije igitego cya cya 789.

Lionel Messi Cucittini yishimira igitego cya 789 mu mikino 1000 amaze gukina

Nyuma y'iminota y'igice cya mbere, Julian Alvarez yaboneye Argentine igitego cya kabiri ku munota wa 57, icyizere cyo kuzahurira n' u Buholandi muri ¼ gihita cyiyongera.

Australia yabonye igitego cy'impozamarira rukumbi ku munota wa 77, ubwo Mathew Lecki yateraga umupira, ugakubita kuri myugariro Enzo Fernandez wa Argentine, ugahita unakomereza mu izamu, umukino uza kurangira nta kindi gitego kibonetse.

Uyu mukino wasifuwe n'umunya-Polonye, Szymon Marciniak warangiye Australia isatira cyane byanatumye abakinnyi n'abafana ba Argentine baryoherwa cyane n'intsinzi kuko kuyibona byagoranye, bitandukanye n'uko benshi babitekereza mbere y'umukino.

Messi wigaragaje azonga abugarizi ba Australia ni we watowe nk'umukinnyi mwiza w'umukino

Kuri iki Cyumweru, hategerejwe imikino ibiri ya ⅛ cy'igikombe cy'isi, aho hari uhuza u Bufaransa na Polonye guhera i Saa 17:00 ndetse n'undi uri buhuze u Bwongereza na Senegal Guhera i Saa 21:00'. Amakipe abasha kwitwara neza aha, azahurira mu mikino ya ¼ iri mu cyumweru gitaha.





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123473/igikombe-cyisi-messi-yujuje-imikino-1000-yumwuga-afasha-argentine-gusezerera-australia-123473.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)