Igikombe cy'isi: Umutima wenda guhagarara Arg... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mikino ya 1/4 mu gikombe cy'isi cy'uyu mwaka kuri uyu wa Gatanu saa tatu z'ijoro Argentine yazamutse ikubise Australia yatsindiye kuri penariti ikipe y'igihugu y'u Buhorandi yazamutse itsinze ikipe y'igihugu ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

Abakinnyi b'u Buhorandi 11 babanje mu kibuga: Noppert; Dumfries, Timber, Van Dijk, Aké, Blind; De Roon, De Jong; Gakpo, Bergwijn na Memphis Depay.

Uyu mukino wabereye kuri Lusail Stadium, nk'ibyari byitezwe ikipe y'igihugu ya Argentine niyo yatangiye ihererekanya umupira ndetse inataka ariko u Buhorandi bufite ba myugariro beza barimo Virgir batangira birwanaho.

Abakinnyi 11 ba Argentina babanje mu kibuga: Martínez; Molina, Romero, Otamendi, Lisandro Martínez, Acuña; Mac Allister, Enzo Fernández, De Paul; Messi na Julián Álvarez.

Ku munota wa 10 Argentine yagombaga kuba yabonye igitego ku mupira mwiza wari uhinduwe imbere y'izamu na Acuna ariko habura umukinnyi uwushyira mu nshundura.

U Buhorandi wabonaga burusha Argentine gukina neza hagati mu kibuga mu minota 15 bwatangiye kugerageza kugera imbere y'izamu ariko ntibabyaza amahirwe umusaruro ngo babe batsinda igitego hakirikare. 

Amakipe yombi yakomeje gukinira mu kibuga hagati ananyuzamo akagera imbere y'izamu, ku munota 35 Nahuel Molina yatsinze igitego cya 1 cya Argentine ku mupira yari ahawe na kizigenza Lionel Messi. Igice cya mbere cyarangiye Argentine ariyo iyoboye n'igitego 1. 


Igice cya kabiri cyatangiranye n'impinduka mu kibuga, ku ruhande rw'u Buhorandi havuyemo Marten De Room na Steven Bergwijn hinjiramo Teum Koopmeiners ndetse na Steven Berghuis. 

U Buhorandi bwakomeje gahunda yo gushaka igitego cyo kwishyura cyane binyuze ku bakinnyi babo bakina imbere barimo na Gakpo ariko gikomeza kubura. 

Ku munota wa 58 Lionel Messi yongeye guhereza umupira mwiza kuri De Paul ananirwa gutsinda igitego ari wenyine imbere y'izamu. 


Umukinnyi watsinze ibitego 2 by'u Buhorandi

ikipe y'igihugu ya Argentine yakomeje kwataka cyane ishaka igitego cy'umutekano, ku munota wa 73 Lionel Messi yatsinze igitego cya 2 kuri penariti yari ikozwe na Dumfries ategera Acuna mu rubuga rwamahina. 

Mu minota 80 Argentine yiraye maze u Bohorandi bubyaza amahirwe umusaruro buhita butsinda igitego cy'impozamarira ku munota wa 83 gitsinzwe na Weghorst winjiye mu kibuga asimbuye.

Ku munota wa 88 Leandro Paredes yateze Nathan Ake umusifuzi asifura ikosa ahita atera umupira mu basimbura bituma haba imvururu mu kibuga ndetse hafi yo kurwana.


Umuzamu wa Argentine wakuyemo penariti

Mu minota ya nyuma u Buhorandi bwakije umuriro bushaka igitego cya 2, ku munota wa 92 Gakpo yakoreweho kufura nziza yashoboraga no kuvamo igitego ariko bayitera nabi ntihagira ikivamo.

Ku munota wa 10 w'inyongera u Buhorandi bwabonye kufura ndetse inavamo igitego cya 2 gitsinzwe na Weghorst ku mupira yari ahawe na Teum Koopmeiners bose binjiye mu kibuga basimbuye. 

Umukino warangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2 bituma bakina iminota 30 y'inyongera kugira ngo haboneke ikipe itsinda igakomeza muri 1/2 mu gikombe cy'isi. 

Iminota 30 y'inyongera yarangiye amakipe yombi akinganya ibitego 2-2 hitabazwa Penariti. Argentine yatsinze penariti 4 kuri 3 z'u Buhorandi ihita ikomeza muri 1/2 aho izacakirana na Croatia yasezereye Brazil.



Argentine iraye ibyina intsinzi 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123711/igikombe-cyisi-umutima-wenda-guhagarara-argentine-ya-messi-yerekeje-12-itsinze-u-buhorandi-123711.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)