Igikombe cy'isi:Bigishyushye, u Buhorandi bwa... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukino wabimburiye indi yo muri 1/8 kirangiza mu gikombe cy'isi ikipe y'igihugu y'u Buhorandi yazamutse ari iya 1 mu itsinda A ifite amanota 7 yatsinze ikipe y'igihugu ya Leta zunze ubumwe z'Amerika yazamutse ari iya 2 mu itsinda B ifite amanota 5.

Uyu mukino wakinwe uyu munsi tariki 03 zu kwa 12 ubera kuri Khalifa international stadium, Ikipe y'igihugu y'u Buhorandi niyo yinjiye mu mukino ihabwa amahirwe kuko ariyo ifite amateka meza mu gikombe cy'isi ugereranyije na Leta zunze ubumwe z'Amerika. U Buhorandi nibwo bufite agahigo ko kugera ku mukino yanyuma inshuro nyinshi nubwo butigize bugitwara bwageze ku mukino wanyuma inshuro 3 mu 1974,1978 ndetse na 2010 ariko ikipe y'igihugu ya Leta zunze ubumwe z'Amerika yo ntamateka ahambaye mu mikino y'igikombe cy'isi.

Abasore ba Louis Van Gaal utoza u Buhorandi binjiye mu kibuga baherekejwe n'ibigwi bituma aribo binjira mu mukino hakirikare. Ku munota wa 10 gusa Memphis Depay utajya uhabwa umwanya muri FC Barcelona yahise aterekamo igitego cyambere cy' u Buhorandi ku mupira mwiza yarahawe na Denzel Dumfries.


Memphis Depay watsinze igitego cya 1

Nyuma yuko Leta zunze ubumwe z'Amerika itsinzwe igitego nayo yagerageje kwinjira mu mukino ngo yishyure nkaho ku munota wa 28 Antonee Robinson yagerageje guhindura umupira mwiza imbere y'izamu ariko Virgir aragoboka awukuraho. Iminota 45 yarangiye bikiri igitego 1 maze umusifuzi yongeraho iminota 3 ,ku munota wa 1 w'inyongera u Buhorandi bwahise butsinda igitego cya 2 gitsinzwe na Daley Blind ku mupira n'ubundi yarahawe na Denzel Dumfries warutanze umupira wa 2 uvamo igitego muri uyu mukino. Igice cyambere cyarangiye u Buhorandi buyoboye n'ibitego 2 ku busa bwa Leta zunze ubumwe z'Amerika.


Daley Blind witwaye neza cyane mu mukino

Igice cyakabiri cyatangiye n'ubundi u Buhorandi bukomeza kwigisha umupira ikipe y'igihugu ya Leta zunze ubumwe z'Amerika. Mu minota 50 noneho ikipe y'igihugu ya Leta zunze ubumwe z'Amerika yatangiye kugerageza uburyo bwashoboraga no kuvamo ibitego cyane cyane binyuze kuri Christian Pulisic ariko gutsinda biranga. ikipe y'igihugu ya Leta zunze ubumwe z'Amerika yakomeje guhanana umupira neza kuko byageze ku munota wa 70 ariyo iri imbere mu guhanana umupira na 59% naho u Buhorandi bufite 41% ariko ntihagire ikivamo. Ku munota wa 76 Haji Wright winjiye mu kibuga asimbuye yatsinze igitego cya 1 cya Leta zunze ubumwe z'Amerika ku mupira mwiza yarahawe na Christian Pulisic. u Buhorandi bukimara gutsindwa igitego cya 2 bwahise bushaka igitego cy'umutekano maze ku munota wa 81 Denzel Damfries atsinda igitego cya 3 ahawe umupira na Dailey Blind.

Umukino warangiye u Buhorandi butsinze ibitego 3 kuri 1 cya Leta zunze ubumwe z'Amerika buhita bukatisha itike yerekeza 1/4 mu mikino y'igikombe cy'isi cy'uyu mwaka kirikubera muri Qatar. U Bohorandi muri 1/4 buzahura nizava hagati ya Argentine na Australia.








Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123463/igikombe-cyisibigishyushye-u-buhorandi-bwahannye-usa-bwerekeza-14-123463.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)