Iherezo rya Dosiye y'Abishe Umumotari w'i Huye umurambo bakawujugunya mu Ishyamba #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abo ni Nyandwi Viateur na Hakizimana Jean Claude bakomoka mu Kagari ka Muhororo mu Murenge Ruhashya mu Karere ka Huye, bari bakurikiranyweho icyaha cyo kwica umumotari witwa Ishimwe Zaburoni bakamwambura moto n'ibindi yari afite.

Urukiko Rwisumbuye rwabahamije icyaha cyo kwica Ishimwe babiteguye, rubakatira igifungo cya burundu kuri uyu wa 7 Ukuboza 2022.

Ni nyuma y'uko ku wa 29 Ugushyingo 2022 urwo rukiko rwababuranishirije aho icyaha cyabereye mu Murenge wa Ruhashya.

Ku wa 6 Ugushyingo 2022 umurambo w'uwo mumotari wabonetse mu ishyamba ry'Ikigo gishinzwe Iterambere ry'Ubuhinzi n'Ubworozi, RAB, riri mu Mudugudu wa Rubona mu Kagari ka Kiruhura, ahagana saa Yine zo mu gitondo.

Uwo mu motari w'imyaka 23 y'amavuko akomoka mu Mudugudu w'Igerero mu Kagari ka Ruhashya mu Murenge wa Ruhashya mu Karere ka Huye.
Mu iburanisha riheruka, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Nyandwi Viateur na Hakizimana Jean Claude, umugambi wo kwica Ishimwe Zaburoni wawucuze tariki ya 3 Ugushyingo 2022 bamubwira ko bafite umuzigo ngo bazahurire mu Mudugudu wa Rubona mu Kagari ka Kiruhura mu Murenge wa Rusatira, bagamije kumwiba moto ye.

Bwavuze ko Nyandwi Viateur akimara gufatwa yemeye ko bishe Ishimwe Zaburoni kugira ngo atazatanga amakuru kuko yari azi Hakizimana Jean Calude.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko ku wa 4 Ugushyingo 2022 mu masaha y'Ijoro aribwo abo bagabo bishe Ishimwe Zaburoni bamukubise imihini nk'uko raporo ya muganga yabigaragaje.

Nyuma yo kumwica bamwibye ibyo yari afite birimo moto, ibyangombwa n'imyambaro ndetse n'amafaranga.

Ubushinjacyaha bwavuze ko mu iperereza bwakoze bwasanze Hakizimana Jean Claude yarahaye Nyandwi Viateur ibihumbi 40 Frw mu bihumbi 100 Frw yari yamwemereye kugira ngo amufashe kwiba moto ya Ishimwe Zaburoni.

Abaregwa bahawe ijambo bemera ko icyaha cyo kwica Ishimwe Zaburoni bagikoze kandi bacyemera bakanasaba imbazi ngo bagabanyirizwe ibuhano, bavuga ko bamwishe nijoro hagati ya saa Moya na saa Mbiri ku wa 4 Ugushyingo 2022, gusa bitana bamwana ku wacuze uwo mugambi w'ubwicanyi.

Hakizimana Jean Claude yemera ko nyuma yo kwica Ishimwe Zaburoni, yafashe moto ye ayijyana i Kigali kugira ngo ayigurishe naho Nyandwi Viateur afata umurambo ajya kuwuhamba mu ishyamba.

Ivomo:Igihe



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Iherezo-rya-Dosiye-y-Abishe-Umumotari-w-i-Huye-umurambo-bakawujugunya-mu-Ishyamba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)