Imibare mishya y'abaguye mu bwicanyi bw'i Kishishe bwashinjwe Ingabo z'u Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubu bwicanyi bwabaye tariki ya 29 Ugushyingo 2022, Leta ya RDC itangaza ku ikubitiro ko mu gihe iperereza rikomeje, imaze kubarura abasivili 50 bishwe. Gusa M23 igenzura aka gace yo yahakanye kubugiramo uruhare, inasobanura ko iyi mibare yahimbwe ku mpamvu za politiki.

Mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 5 Ukuboza, Minisitiri w'inganda wanabayeho Guverineri w'intara ya Kivu y'Amajyaruguru kuva mu 2007 kugera mu 2019, Julien Paluku Kahongya ni we watangaje uyu mubare mushya.

Gusa Minisitiri w'itumanaho akaba n'Umuvugizi wa guverinoma bari kumwe muri iki kiganiro, Patrick Muyaya, yatangaje ko nta makuru arambuye yatanga kuri Kishishe, bitewe n'uko iperereza rikomeje. Ati : 'Ntabwo natanga amakuru arambuye kuri iki gitero. Iperereza ryatangijwe n'Umushinjacyaha Mukuru, bityo dutegereje ibizavamo."

Muyaya yakomeje avuga ko mu bazize iki gitero, harimo abana biciwe mu rusengero rw'Abadivantisiti b'Umunsi wa 7 no mu bitaro byo muri Kishishe.

Ubu bwicanyi bukimara kuba, amahanga yamaganye uwo ari we wese waba yarabugizemo uruhare, asaba ko hakorwa iperereza ryimbitse, ababukoze bakabiryozwa. Keretse Leta ya RDC, nta rundi ruhande rwigeze rugaragaza byeruye ko M23 yaba yarabukoze.

Mu birego bikubiye mu itangazo rya FARDC ryasomwe na Maj Gen Sylvain Ekenge Bomusa Efomi ku wa Kane tariki 01 Ukuboza 2022, avuga ko Ingabo z'u Rwanda zifatanyije na M23 zateye ibirindiro by'ingabo za Leta zikica n'abasivile.

Maj Gen Sylvain Ekenge yashinje RDF n'umutwe wa M23 kugaba ibitero kuri Regiment ya 3410 i Kalima muri Gurupema ya Bwito no muri Gurupema ya Bambo iherutse kwigarurirwa na M23 nyuma yo kwirukana umutwe w'iterabwoba wa FDLR.

Mu birego yegetse kuri M23 n'u Rwanda, yavuze ko ku wa 29 Ugushingo 2022 hishwe abasivile barenga 50 abandi benshi baburirwa irengero i Kishishe muri Gurupema ya Bambo.

Ku mbuga nkoranyambaga, Impirimbanyi muri Politiki n'abanyamakuru bo muri Congo bakomeje gusakaza amafoto berekana imirambo irunze ahantu hamwe bivugwa ko ari abaturage b'i Kishishe bishwe na M23 ifatanyije n'ingabo z'u Rwanda.

Abasakaza ayo mafoto bavuga ko ari ubwicanyi ndengakamere buri gukorerwa abo baturage ,bagasaba ko uyu mutwe wa M23 uranduranwa n'imizi ndetse n'u Rwanda rugafatirwa ibihano bikakaye ku rwego Mpuzamahanga.

Abo biganjemo abahezanguni basanzwe bagaragaza urwango k'u Rwanda, bari kwerekana ubuhamya bwa bamwe mu bavuga Ikinyarwanda, bakavuga ko ari abo mu bwoko bw'Abahutu bari guhigwa bukware.

Hari n'abadatinya gusaba Leta ya Congo kugaba ibitero bya gisirikare k'u Rwanda mu buryo bweruye kuko ngo arirwo ruri kwica abanye-Congo binyuze mu mutwe wa M23.

Mu butumwa bwanyujijwe kuri Twitter, MONUSCO yatangaje ko itewe ubwoba na raporo z'ihohoterwa ry'uburenganzira bwa muntu ryitiriwe M23 i Kishishe muri Rutshuru.

Yagize iti 'Ibi birego, biramutse byemejwe, bishobora kuba ibyaha bihanw n'amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu.'

MONUSCO kandi yamaganye ubwo bwicanyi bivugwa ko bwabereye i Kishishe, isaba inzego zose zibishinzwe gukora iperereza bidatinze no gushyikiriza abakoze ibyaha ubutabera.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Imibare-mishya-y-abaguye-mu-bwicanyi-bw-i-Kishishe-bwashinjwe-Ingabo-z-u-Rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)