Mu byishimo byinshi abinyujije kuri konti ye ya Instagram, Isimbi yizihije iminsi mikuru neza ya Noheri, yerekana amarangamutima ye nyuma yo gusoza icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri Amerika.
Mu magambo yuzuye ikiniga uyu mukobwa yavuze ko yasenze cyane kuruta kwiga none Imana ikaba ibikoze, ndetse agenera ubutumwa abantu bwo gutumbera Imana cyane kuko ibindi byose biba biri mu biganza byayo.
Yagize ati 'Iyo mvuze ko bishoboka ntekereje ukuntu namaze igihe kinini mu masengesho nsenga kuruta uko nigaga? Nkaba nshoboye kurangiza mfite 4.0?! ni Imana gusa.''
Isimbi kandi yakomeje avuga ko yaraye amajoro yigira ikizame ndetse rimwe na rimwe agafungura ijisho rimwe, ariko Imana byose ikaba ibimugaruriye mu buryo bwiza.
Isimbi ubwo yasekaga amasaro agaseseka nyuma yo gusoza
Isimbi yavuzwe cyane mu Rukundo na Jay Rwanda, ariko urwabo rugenda rushonga nk'isabune kugeza ubwo Jay Rwanda yongeye kwerekana uwo yakunze mu myaka ibiri ishize, ndetse aca amarenga yo kumugira umugore.
Uyu mukobwa wahoze mu rukundo na Jay Rwanda, akurikirwa n'abarenga 2000 kuri konti ye ya instagram. Iyo winjiye kuri konti ye usanganirwa n'amagambo agira ati: 'Nakijijwe n'ubuntu kubwo kwizera.'' Konti ya Isimbi iyo amaze kukwemerera nibwo wemerewe kureba amafoto ye gusa.
Mu busanzwe Isimbi atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho na Jay Rwanda asanzwe atuye, urukundo rwabo rukaba rwaramenyekanye cyane ubwo ku isabukuru ya Jay Rwanda birekuraga bakerekana ko bakundana, mu mafoto n'amashusho basangije abantu.
Isimbi yerekanye ibyishimo byinshi
Isimbi yasoje ikiciro cya Gatatu cya kaminuza
Isimbi ni umukobwa w'ikimero gitangaje
Yavuzwe mu rukundo na Jay Rwanda