Israel Mbonyi yaciye agahigo ibyishimo bimure... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igitaramo cya Israel Mbonyi cyatanze umwihariko kuko abantu batangiye kugera ahabereye igitaramo mu masaha ya saa cyenda saa kumi bahita banatangira kwinjizwa muri BK Arena.

Isaha ya saa kumi nimwe yageze abantu bamaze kwinjira ari nako ibyuma byarimo bishyushywa muri ay'amasaha kandi nibwo Israel Mbonyi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yashimye Imana.

Ibi bikaba byatewe nuko amatike yabagombaga kwitabira igitaramo yashize hakiri kare ati:'BK Arena amatike yamaze gushira mwami mwiza urakoze.' Igitaramo cya Israel Mbonyi kikaba itike ya macye yari ibihumbi 5Frw iya menshi ibihumbi 20Frw .




Polisi yatangiye gufasha abantu kubona aho baparika mbere y'uko binjira

Ahagana saa kumi n'imwe z'umugoroba BK Arena yatangaje ko amatike yashize


Ni ab'ibwotamasimbi bitabiriye iki gitaramo cy'umuhanzi w'umunyarwanda

Mu gitaramo nk'iki ni byiza kwitwazwa Bibiliya, ukajya unyuzamo ugasoma ijambo ry'Imana


Coca-Cola ivuga ko yishimiye gutera inkunga iki gitaramo cya Israel Mbonyi

Aba mbere bageze kuri BK Arena ahagana saa cyenda z'amanywa ariko umurongo w'imodoka urarombereje
Uruganda rwa Bralirwa rwateye inkunga iki gitaramo binyuze mu kinyobwa cya 'Coca-Cola'








Ibihumbi 10 BK Arena ifitiye ubushobozi bwo kwakira byamaze kugura amatikeNi ishimwe rikomeye kuri Israel Mbonyi na gahigo kagira mbarwa Abantu bari kwerekana amatike mbere y'uko binjira muri iki gitaramo 'Icyambu Live Concert'

Imodoka zatangiye kubura aho ziparika- Ndetse, imbere mu gitaramo basaba abaparitse neza gusubirayo guparika neza

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NDAKUBABARIYE' YA ISRAEL MBONYI

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124231/israel-mbonyi-yaciye-agahigo-ibyishimo-bimurenga-umutima-ashima-imana-124231.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)