Joe Boy waturaga indirimbo yose inkumi zi Ki... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa 03 Ukuboza 2022 ni bwo abakunzi b'umuziki cyane uw'u Rwanda bahuriye muri Kigali Arena, mu gitaramo cyateguwe na EAP ku nshuro yacyo ya kabiri, cyiswe Kigali Fiesta.

N'ubwo bwose urubyiruko rwiganjemo urw'abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye na Kaminuza arirwo ruzwiho kwitabira ibirori kandi rukaba ruri ku ishuri, ntibyabujije abantu kuza mu buryo budateye ikibazo.

Umuhanzikazi Bwiza wari wateguye yaba mu myambarire, imiririmbire n'imibyinire niwe winjije abantu mu mavuta maze akurikirwa na Chriss Eazy, Kenny Sol, Christopher, Element, Bushali na Bruce Melodie.

Ku isaha ya saa 01:12 ni bwo Anitha Pendo yahamagaye ku rubyiniro Joe Boy gusa ntiyahita aza, habanza kuvagwa umuziki mu minota itari mike, gusa mu masaha agana saa 01:40 z'ijoro zo kuwa 04 Ukuboza 2022 ni bwo yageze ku rubyiniro.

Uyu musore wari ufite imbaraga nyinshi n'ubwo byagaragaraga ko abantu bazi indirimbo ye imwe 'Alcohol', ntibyamubujije gukoresha igihe cyose yari yahawe anavuga ko yishimira kuza mu Rwanda agezemo bwa kabiri.

Ati:'Nishimiye kongera kuba hano guhera muri Gashyantare 2020, ndabakunda cyane.' Uko yaririmbaga indirimbo zose yazituraga inkumi z'i Kigali ati: 'Bakobwa beza muri hano mbafitiye impano y'agatangaza.'

Joe Boy yatangiye umuziki mu mwaka wa 2017, mu buryo bw'umwuga. Ni umwe mu bahanzi bafashwa na Mr Eazi, afite imyaka 25 akaba ari mu bahanzi bamaze kwigarurira imitima ya benshi.

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123478/joe-boy-waturaga-indirimbo-yose-inkumi-zi-kigali-yatangaje-ko-yishimira-kuza-mu-rwanda-ama-123478.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)