Umuhanzi Joeboy wamaze kwandika izina mu muziki wa Nigeria, yageze mu Rwanda aho gutaramira Abanyarwanda, ahishura ko abahanzi Nyarwanda azi ari 2, Bruce Melodie na Ish Kevin.
Yageze mu Rwanda mu ijoro ryakeye ryo ku wa 1 Ukuboza 2022 aho aje mu gitaramo cya "Kigali Fiesta Live Concert" kizaba ejo ku wa Gatandatu tariki ya 3 Ukuboza 2022 muri Kigali Arena.
Joeboy waherukaga gutaramira mu Rwanda muri 2020 cyane ko igitaramo yagombaga gukora muri Nyakanga uyu mwaka cyaje gusubikwa, yabwiye itangazamakuru ko yishimye cyane kugaruka mu Rwanda kuko ubwo ahaheruka yafashwe neza, yishimiye cyane ibiryo byo mu Rwanda.
Yavuze ko kandi nubwo aba atumva ibyo baririmba ariko abahanzi Nyarwanda azi ari Ish Kevin na Bruce Melodie.
Ati "Yego! Nanyuzwe na Ish Kevin ndetse na Bruce Melodie. Ntabwo numva neza ibyo baririmba ariko akunze 'vibes' za bo."
Yahishuye kandi ko ari mu biganiro n'aba bahanzi ngo arebe ko bazakorana indirimbo.
Joeboy wavutse ku wa 21 Gicurasi 1997, avukira mu Mujyi wa Lagos mu gihugu cya Nigeria, afite Impamyabumenyi y'icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (Bachelor's Degree') mu bijyanye na 'Human Ressources Management' yakuye muri Kaminuza yo muri Lagos.
Yakunzwe mu ndirimbo nka 'Baby', 'Beginning', 'Don't call me back' n'izindi.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/joeboy-yageze-i-kigali-ahishura-abahanzi-2-nyarwanda-akunda