Ku mugoroba wo kuri uyu wa 30 Ukuboza 2022, ahagana ku i saa 18h30 mu cyumba cy'inama cy'Umurenge wa Gacurabwenge, Akarere ka Kamonyi, habereye umuhango w' ihererekanyabubasha hagati ya Gitifu Niyobuhungiro Obed wakuwe mu Murenge wa Kayumbu. Hayoborwaga by'agateganyo na Ayinkamiye Beatrice. Mu butumwa bahawe na Meya w'Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere yabasabye, bo n'abandi bakozi b'Umurenge kurangwa  n'imikoranire myiza igamije kwesa Imihigo no gukora nk'ikipe imwe.
Muri iki gikorwa cyayobowe na Dr Nahayo Sylvere, aho yari avuye gukora nkacyo mu Murenge wa Kayumbu wahawe Gitifu mushya( niwe watsindiye umwanya), yari usanzwe ari umukozi mu biro bya Gitifu w'Akarere igihe kitari gito, yabasabye gushyira hamwe nk'Abesamihigo, bagaharanira iterambere ry'imibereho myiza y'Umuturage.
Dr Nahayo Sylvere, yasabye buri mukozi w'Umurenge kugira ishyaka rizana impinduka nziza birinda icyo aricyo cyose cyatuma akazi bashinzwe kadakorwa neza. Yabasabye ko mu mbaraga zabo baharanira gutanga Serivise nziza ku babagana no kunoza neza ibyo bashinzwe, abasa ko aho bazabona inzitizi bazajya begera ubuyobozi bakagisha inama.
Amwe mu mafoto ya Gacurabwenge;
intyoza