Ni Murugendo rwitabiriwe n'Ubuyobozi n'Abakozi b'Umurenge wa Nyamiyaga, Ubuyobozi n'Abakozi b'Uruganda RWACOF bafatanije gutegura iki gikorwa hamwe n'Abaturage. Urugendo rwatangiriye ku Kagari ka Ngoma rusorezwa ahazwi nko ku nkambi, ari naho hatangiwe Ubutumwa bukangurira abaturage gukumira ihohoterwa iryo ariryo ryose, by'umwihariko irishingiye ku gitsina, kurwanya no kurandura burundu ibibazo by'imirire mibi n'igwingira mu bana bato, aho aba bahawe indyo yuzuye hanigishwa uko itegurwa.
Mu butumwa bwa Mudahemuka Jean Damascene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamiyaga yahaye abitabiriye uru rugendo rwo ku wa 6 Ukuboza 2022, yasabye ubufatanye mu guca burundu ihohoterwa iryo ariryo ryose ribera mu ngo, irishingiye by'umwihariko ku gitsina, gukumira ibyaha batanga amakuru neza kandi ku gihe, ariko kandi no kugira uruhare mu kurandura imirire mibi n'igwingira mu bana.
Yagize kandi ati' Turifuza ko buri wese mu mbaraga n'ubushobozi afite amenya gukumira no kurwanya ihohoterwa, gusobanukirwa neza uburyo rishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw'abantu, ariko na none bagatinyuka kurivuga, aho ryabaye, bagatinyuka kumva ko buri mubyeyi afite inshingano zo kurera umwana w'Umukobwa agakura, akagira igihe cyo gusobanukirwa uburyo nawe yazagira umuryango mwiza uzira ihohoterwa'.
Akomeza ati' Twakoze urugendo tugamije kwibutsa abaturage, kwibutsa urubyiruko, kwibutsa buri wese ko afite uruhare ntasimburwa kugira ngo dukumire ihohoterwa rishingiye kugitsina, ndetse tunakumire igwingira n'imirire mibi hagamijwe ko abaturage bacu bagira ubuzima bwiza'.
Ntiyamira Jean Bosco, Umuyobozi w'uruganda rutunganya Kawa rwa RWACOF rukorera mu Murenge wa Nyamiyaga ari nabo bafatanije n'ubuyobozi gutegura uru rugendo, avuga ko gutegura iki gikorwa biri mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu muryango, cyane cyane irishingiye ku gitsina ariko kandi no gukangurira abaturage kurandura burundu imirire mibi n'igwingira mu bana hagamijwe kugira umuturage muzima ubasha kwikorera akiteza imbere, agakorera Igihugu cye.
Yagize kandi ati' Iyo umuryango ari muzima, ufite ubwumvikane, iyo gahunda zitandukanye za Leta zimeze neza ni nabwo ubucuruzi turimo bumera neza. Bitubera kandi umwanya wo kwishimira ko tugira uruhare muri gahunda za Leta. Nk'abahinzi ba Kawa, turifuza ko bubagirira akamaro, bakeza umusaruro mwinshi no mu bwiza bakabona amafaranga, agatuma aho kugira ngo umwiryane uze mu muryango wabo, ubwumvikane buke buze, ahubwo bashyire hamwe mu kuyakorera igenamigambi rirambye ribasha kubagirira akamaro n'abana babo'.
Nkundabagenzi Evaliste, umwe mu baturage bitabiriye uru rugendo akaba n'umuhinzi wa Kawa, yabwiye intyoza.com ko yabayeho igihe kitari gito ahohotera umugore we, amuheza ku mutungo ndetse rimwe na rimwe akamukubita. Ahamya ko ubu yigishijwe atandukana burundu no gukorera ihohotera umuryango we, ari nayo mpamvu yitabiriye uru rugendo agamije guha ubutumwa abagabo bagenzi be kimwe n'abandi. Asaba buri wese kurigendera kure kuko ari inzitizi y'iterambere.
Avuga ko iyo bezaga Kawa akagurisha, umugore we ntaburenganzira yagiraga ku kumenya irengero ry'amafaranga babonye, ko yayakoreshaga uko ashaka nta kujya inama, ndetse umugore yashaka kubaza agakubitwa. Ahamya ko yigishijwe akumva, acika burundu ku Ihohoterwa cyane ko yasanze ryaramuhezaga hasi akabaho nabi, nta genamigambi, nta kujya inama n'umuryango by'umwihariko umugore bashakanye byose.
Umugore we, ashima Imana ko yakize guhohoterwa yagirirwaga n'umugabo. Ati' Mbere tutarahugurwa na RWACOF narahohoterwaga nkanakubitwa. Ahanini byavaga ku mitungo yo mu rugo, umugabo agashaka kuyigira iye, yaba yabonye amafaranga y'izo Kawa ntatekereze ko mwafatanyije kuyashaka, akumva ko yaba aye umugore cyangwa Abana ntibayagireho uruhare. Ubu amakimbirane yaracitse, dukorera hamwe twumvikanye. Inyungu nabonye rero ni uko mu rugo twumvikanye, ikije mu rugo tukajya inama. Ndagira inama buri wese ko uwahura n'ihohoterwa atajya arihisha ko ahubwo yajya yegera ubuyobozi'.
Muri iki gikorwa cy'Uru rugendo, Abaturage bari bitwaje ibyapa biriho ubutumwa butandukanye bwo kwamagana ihohoterwa. Muri ubwo butumwa, harimo ubugira buti; Abahohotewe bafite uburenganzira bwo kuvuga no gutanga ikirego. Ihohoterwa ririca mu bitekerezo no mu marangamutima. Dufatanye kurwanya Ihohoterwa rikorerwa abana babyaye bakiri bato. Dufatanye twubake Umuryango uzira Ihohoterwa n'ubundi. Muri uru rugendo, insanganyamatsiko yagiraga iti ' WICECEKA! Rwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina'.
Munyaneza