Mu cyumba cy'inama cya Paruwase ya EPR i Ruyumba, Akagari ka Kabashumba, Umurenge wa Nyamiyaga kuri uyu wa 14 Ukuboza 2022, habereye inama y'umutekano yaguye y'umurenge. Bimwe mu byari ku murongo w'ibyigwa harimo; ukurebera hamwe uko umutekano uhagaze muri aya mezi abiri asoza uyu mwaka( Ugushyingo n'ukuboza). Muri iyi nama, hatangiwemo Telefone z'Irondo zahawe abashinzwe Umutekano kuva ku rwego rw'Umudugudu.
Mu butumwa bwatanzwe n' Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu, Niyongira Uzziel wari witabiriye iyi nama, yasabye ko umutekano witabwaho, amarondo agakorwa neza, kuva ku rwego rw'Isibo bakamenya abinjira n'abasohoka mu Mudugudu, bakandikwa mu ikaye yabugenewe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamiyaga, Mudahemuka Jean Damascene, yasabye abahawe Telefone kuzifata neza kuko ari iz'akazi kandi zikaba iz'abatuye Umurenge bose mu rwego rwo gukumira ibyaha no kwicungira umutekano.
Yibukije ko izi Telefone zije gufasha abaturage guhanahana amakuru ku cyo aricyo cyose cyahungabanya umutekano. Yasabye abazihawe kumenyesha abatuye Umudugudu bose izi Telefone kugira ngo bamenye uko bazikoresha mu gihe cy'ubutabazi bw'irondo mu Mudugudu wabo cyangwa se indi mpamvu yose hagamijwe gutanga amakuru mu gukumira ibyaha no kwicungira umutekano aho batuye.
Izi Telefone zatanzwe, zizajya zirara ku irondo, igihe umuturage ahuye n'ikibazo cyangwa se hari amakuru amenye asaba ko hatangwa ubutabazi bwihuse ahamagare irondo rigoboke bwangu. Mutekano ku Mudugudu niwe uzajya aba afite iyi Terefone, ku mugoroba ayihe irondo, mu gitondo ayigarure anahite atanga raporo y'uko ijoro rikeye.
Agaciro k'izi Telefone zatanzwe ni amafaranga y'u Rwanda ibihumbi Magana atandatu na mirongo itandatu( 660,000Frws). Umurenge wa Nyamiyaga ni umwe mu Mirenge ibiri igize akarere ka Kamonyi ifite Imodoka y'Isuku n'Umutekano( undi ni Runda) zaguzwe n'abaturage ku bufatanye n'abafatanyabikorwa.
Iyi nama yaguye y'Umutekano mu Murenge wa Nyamiyaga, uretse Gitifu w'Umurenge, Visi Perezida w'Inama Njyanama y'Umurenge na Visi Meya Uzziel bayitabiriye, yanitabiriwe n'Uhagarariye Ingabo mu karere ka Kamonyi, uhagarariye Polisi, Abakozi b'Umurenge, ba Gitifu b'Utugari(bose), DASSO, Inkeragutabara, ba Perezida b'Inama Njyanama z'Utugari, Abayobozi b'Ibigo by'amashuri akorera muri uyu murenge( bose), Abahagarariye urwego rw' abikorera-PSF ku rwego rw'Akagari (bose) hamwe n'uw'Umurenge, hari kandi abakuru b'Imidugudu n'abashinzwe umutekano (bose).
Mu bindi byigiwe muri iyi nama yaguye y'Umutekano mu Murenge wa Nyamiyaga hari; Isuku n'Isukura, Gahunda za Leta zikeneye ubukangurambaga zirimo; Ubwisungane mukwivuza, Ejo Heza n'izindi. Harebwe kandi Imikorere y'Urugerero n'ibindi.
intyoza