M23 yashinje Leta ya Kongo gukabiriza imibare y'abasivili bishwe ngo iyisige icyasha #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Itangazo umutwe wa M23 washyize ahagaragara uvuga ko Leta ya Congo yakabirije imibare y'abapfuye ku nyungu za politiki, no gushaka gusiga icyasha M23.

Uyu mutwe uvuga ko imibare yagiye itangazwa, aho Leta ya Congo ivuga ko abishwe ari abasivile 50, ibinyamakuru bimwe muri Congo bikavuga ko abapfuye bagera ku 120, byose ari ukubeshya kuko nta bimenyetso bihari.

M23 yavuze ko ku itariki ya 29/11/2022 i Kisheshe, habaye imirwano aho ingabo za Leta ya Congo zifatanyije na imitwe ya FDLR, PARECO, NYATURA, ACPLS na Mai Mai bateye uduce turimo M23, ndetse umuyobozi wa PARECO/FF witwa Sendugu Museveni avuga ko bafashe ahitwa Tongo, Bambo na Kalengera.

Nyuma umutwe wa M23 ngo waje gukurikira icyo gitero kugera ahitwa Kilima na Kibirizi.

Itangazo rya M23 rigira riti 'Muri iyo mirwano, umwanzi ntabwo yatakaje Kisheshe gusa, yanasize mu nzira imirambo y'abarwanyi baguye ku rugamba harimo umuyobozi wa Mai Mai witwa PONDU n'abarwanyi 20 babarirwa muri iryo huriro FARDC, FDLR, PARECO, NYATURA, ACPLS na Mai Mai.'

Umutwe wa M23 uvuga ko mu mirwano hapfuye abasivile 8 bishwe n'amasasu yayobye, ndetse ugatangaza amazina yabo.

Ngo harimo uwitwa Fumbo, Jams, Mutampera, Fils Shakwira, Fils Jams, Mama Kamzungu, Semutobe, na Paluku Siwatula Letakamba Andre.

Ni bwo bwa mbere M23 ivuze kuri ubu bwicanyi, ndetse ikavuga ko isaba ko habaho iperereza ryigenga haba kuri ibi byabereye i Kasheshe, ndetse no ku butero by'indege n'ibisasu by'imbunda zirasirwa kure bikorwa n'ingabo za Leta ya Congo mu duce M23 igenzura.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/m23-yashinje-leta-ya-kongo-gukabiriza-imibare-y-abasivili-bishwe-ngo-iyisige

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)