Israel Mbonyi yitanzeho urugero atanga ubuhamya bw'uko we yakijijwe.
Ati 'Navukiye mu muryango ukijijwe bantoza kumenya Imana, umunsi umwe bari kutwigisha ku ishuri baratubwira ngo niba utaratura ngo uvuge ko Yesu ari umwami n'umukiza mu buzima bwawe, ntabwo urakizwa.'
Uyu muhanzi wari usanzwe ari umucuranzi ukomeye ku ishuri, bagenzi be bose bazi ko ari umukirisitu, ahamya ko uwo munsi yagize isoni zo kwatura kugira ngo abandi banyeshuri batamubona nk'utari ukijijwe.
Ati 'Nari nsanzwe ncuranga mu rusengero ndi umucuranzi, numva nagize isoni z'ukuntu mvuga ngo ngiye gukizwa kandi bazi ko ndi umukozi w'Imana. Naragiye niherera ahantu inyuma ahabaga ubwiherero ndavuga ngo Mana niba biriya uriya mugabo yavugaga aribyo nanjye ndashaka gukizwa.'
Ni ijambo ryakurikiwe n'isengesho rigufi yakoze asengera abari bamaze gufata icyemezo cyo kwakira agakiza.
Uyu muhanzi yibukije urubyiruko ko kwakira agakiza ukiri muto bitabuza kubaho ubuzima buryoheye abakiri bato.
Ati 'Gukizwa ntabwo bituma utaba umu 'Jeune' mwiza usa neza uganira neza, urakizwa ugakomeza ukaba umuntu wisanzura. Abantu rero bababwiye ko gukizwa ari ukwambara ipantaro ijyamo abantu batanu, ishati ijyamo babiri nkawe, barababeshye! Ushobora gukizwa ukagumana 'vibes' zawe.'
Uyu muhanzi yibukije urubyiruko ko gukizwa ari ukumenya Kirisitu, ukamwakira, ukareka ibyaha.