Ni ibirori byasize amateka maremare mu rukundo rw'aba bombi. Abatumiwe muri ibi birori byabaye kuri uyu wa 15 Ukuboza 2022, bari ku mubare kuko abicaraga mu ntebe zateguwe, bose babaga bafite ubutumire. Intebe zose zari ziteye ku murongo, ibintu wabonaga biryoheye ijisho.
Ubukwe bwabo bwanyuze abarimo abavandimwe ba Pamella bayobowe na Miss Naomie babana muri Mackenzie. Bwashimishije kandi ababwitabiriye barimo umuryango n'inshuti z'aba bombi.
Miss Nishimwe Naomie wari wabukereye, atambuka ari kumwe n'umukunzi we Michael, baciye amarenga yo gukurikiraho. Bahatambukanye umucyo bibera abandi urugero nk'uko amafoto n'amashusho ari gucicikana abigaragaza. Hari n'amakuru y'uko Miss Naomie ari we watahanye igifunguzo.
Usibye Naomie wabaye Miss Rwanda 2020 witabiriye ubu bukwe, bwitabiriwe kandi na Kathia Kamali, Brenda, Umukundwa n'abandi bafatanyije gushinga inzu ya Zoi ari nayo yagize uruhare mu kwambika benshi mu bitabiriye ibi birori. Mu baserukanye imyenda y'iyi nzu harimo Miss Naomie n'umukunzi we.
Ahabereye ubukwe uko hari hateguye
Tariki 9 Ugushingo ni bwo amakuru yamenyekanye ko Lol Pamla yambitswe impeta. Pamla abarizwa mu itsinda rya Mackenzies no muri Zoi nk'ubafasha gutekereza imyenda iri busohoke.
Tariki 8 Ukuboza 2022 ni bwo aba bombi basezeranye mu mategeko mu muhango witabiriwe n'inshuti n'abavandimwe b'uyu muryango.
Iri tsinda rya Mäckenzies mu busanzwe ryaramamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga bitewe n'abakobwa batanu b'ubwiza bakunda kwifata amashusho bari kubyina indirimbo z'abahanzi batandukanye.Â
Inseko, ubwiza, kujyanisha ibyo bakora n'ibyo bambara, bituma benshi bahora batera akajisho kuri Instagram ngo barebe ko nta gashya babafitiye mu bihe bitandukanye.
Pamella yasabwe aranakobwa
Abantu benshi bababona batyo, ntibazi umuto, umukuru cyangwa niba ari impanga, niba ari abavandimwe, cyangwa se ari ishyirahamwe ry'abakobwa beza. Ikizwi ni uko ari Mäckenzies.
Aba bakobwa ni bo bavuyemo Nyampinga w'u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie. Ni itsinda ririmo Miss Naomie, abavandimwe be Brenda Kathia Kamali, Lol Pamla na nyirasenge wabo Kelly Madla.
Miss Naomie n'umukunzi we nibo batahiwe
Ibyishimo ni byose kuri Pamella
Kathia na Brenda babyinnye karahava
Pamella mu mukenyero
Ibyishimo byari byose kuri Pamella
Miss Naomie yanyuzwe biragaragara
Pamella ni uko yatanzwe
Imbere y'abantu berekanaga akanyamuneza
Ikanzu yari urwererane