Mr Kagame yahuriye bwa mbere na mushiki we mu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Niyo ndirimbo ya mbere Mr Kagame akoranye na mushiki we Flawa, yabaye n'intangiriro y'urugendo rw'umuziki we [Flawa].

Mr Kagame yabwiye InyaRwanda, ko ari bwo bwa mbere mushiki we agaragaye mu ndirimbo aririmba.

Uyu muhanzi amaze hafi imyaka irenga umunani ari mu muziki, akora indirimbo nyinshi zizwi nk'iz'isi 'Secullar'.

Mr Kagame avuga ko atari yarakoranye indirimbo na mushiki we, kubera ko yibanda cyane ku ndirimbo zihimbaza Imana. Ati 'Ni nabwo bwa mbere agaragaye aririmba mu ndirimbo, kuko aririmba gospel, twari tutarakorana kuko nari ntarakora gospel.'

Niyo ndirimbo ya mbere Mr Kagame akoze ihimbaza Imana. Yavuze ko yatekereje kuyikora ashingiye ku bihe bitandukanye yanyuzemo, mu gihe umwaka uri kugana ku musoza.

Yavuze ati 'Iyo umwaka urangiye, akenshi urareba ukabona hari abo mwari kumwe umwaka ushize batakiriho. Ndavuga nti ubwo nshoje umwaka ndiho, ntacyambuza gushima Imana ko yandinze.'

Eric Mabano Kagame wamenyekanye mu muziki nka Mr Kagame, ni umwe mu bahanzi bigoye ko wabona mu bitaramo, atari uko aba yananiranywe n'ababitegura ahubwo 'ibikorwa bye ntabwo bihabwa agaciro'.

Uyu muhanzi ni umwe mu bafite indirimbo nyinshi zakunzwe, kuva mu myaka yo hambere nk'icumi ishize.

By'umwihariko mu myaka ibiri ishize ni umwe mu bafite indirimbo zakunzwe nka 'Ntiza', 'Amadeni', 'Mpa Power', 'Belle', 'Igitekerezo', na 'Sembela'. Izi zose ni indirimbo yakoze mu gihe isi yari yugarijwe na Covid-19, kandi zarakunzwe.

Guhera mu ntangiro z'uyu mwaka nabwo yakoze indirimbo nyinshi zigize album ye ya mbere, yashyize hanze ku wa 1 Werurwe 2022 yise 'Goligota' yahurijeho abahanzi batandukanye bakomeye mu Rwanda.

Iyi album iriho indirimbo 10. Zirimo izo yahuriyemo n'abahanzi nka Theo Bosebabireba, Ariel Wayz, Cally, Herbert Skillz, DJ Marnaud na Nessa. Iyi album iriho indirimbo nka Bwombo, Mukunzi, Kiliziya, Akanini k'icumi n'izindi.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123743/mr-kagame-yahuriye-bwa-mbere-na-mushiki-we-mu-ndirimbo-123743.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)